Umuherwe Roman Abramovich, yaraye atangaje ko yifuza kugurisha ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza yari amaze imyaka hafi 20 yaraguze.
Uyu mucuruzi ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yemeje aya makuru binyuze mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa Internet rw’ikipe ya Chelsea.
Yavuze ko icyemezo cyo kugurisha iriya kipe yafashe ari “icyemezo gikomeye kandi kibabaje.”
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abramovich yari yatangaje ko yasubije abizerwa bashinze ikipe ya Chelsea inshingano zo kuyiyobora.
Byari nyuma y’amakuru yavugaga ko ashobora gufatirwa ibihano na Leta y’u Bwongereza bishingiye ku mubano bikekwa ko afitanye na Perezida Putin w’u Burusiya, birimo gufatira imitungo ye.
Abramovich mu itangazo yasohoye yatangaje ko amafaranga azagurisha Chelsea azagenerwa abagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine.
Ati: “Buri gihe mfata ibyemezo bishyira imbere inyungu z’ikipe. Muri ibi bihe turimo, nafashe rero icyemezo cyo kugurisha ikipe kuko ntekereza ko biri mu nyungu nziza z’ikipe, abafana, abakozi cyo kimwe n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa bayo.”
“Igurishwa ry’iyi kipe ntirizakurikiranwa vuba, gusa rizakurikiza inzira ikwiye. Sinzasaba inguzanyo izo ari zo zose. Nategetse itsinda ryanjye gushinga Fondasiyo izahabwa amafaranga yose azava mu igurisha. Fondasiyo izaba iri mu nyungu z’abagizweho ingaruka n’intambara muri Ukraine.”
Amakuru avuga Chelsea ishobora kugurwa n’umuherwe Hansjorg Wyss wo mu Busuwisi, dore ko anaheruka gutangariza ikinyamakuru Blick cyo muri iki gihugu ko yahawe amahirwe yo kugura iriya kipe.
Wyss yavuze ko Abramovich “ashaka kwikiza Chelsea vuba na bwangu ” nyuma yo guterwa ubwoba n’ibihano byazamuwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza.
BBC Sport ivuga ko uriya Murusiya w’imyaka 55 yamaze kwegerwa n’abamusaba kubagurisha Chelsea kuri miliyari eshatu z’ama-Pound.
Roman Abramovich yari nyiri Chelsea kuva muri 2003 ubwo yayiguraga kuri miliyoni 140 z’ama-Pound.
Uyu mugabo yavuze ko atari yaraguze Chelsea mu buryo bw’ubucuruzi ko ahubwo byari mu rwego rwo kuba yikundira umupira w’amaguru n’iriya kipe.
Mu myaka 19 yari amaze muri iriya kipe yayigize imwe mu makipe y’ibihangange ku Isi, ndetse anayifasha gutwara ibikombe byose bikomeye birimo UEFA Champions league, Europa league na Premier league.


