Bwiza
ads

Umuhungu wa Kayibanda yasimbuye Twagiramungu ku buyobozi bwa RDI

Politiki•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 29 Mutarama 2024 saa 10:00
Iminota 1 yo gusoma
Umuhungu wa Kayibanda yasimbuye Twagiramungu ku buyobozi bwa RDI

Hildebrand Kayibanda usanzwe ari umuhungu wa Kayibanda Grégoire wigeze kuba Perezida w'u Rwanda, yasimbuye Twagiramungu Faustin ku buyobozi bw'ishyaka rye rya RDI-Rwanda Rwiza.

Kayibanda yagizwe umuyobozi w'iri shyaka ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama, nyuma y'urupfu rw'uriya wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda wapfuye bitunguranye ku itariki ya 2 Ukuboza 2023.

Itangazo ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryasohoye rivuga ko Hildebrand Kayibanda yagizwe umuyobozi waryo, nyuma yo "gutorwa ku bwiganze n'abagize bureau politiki" yaryo.

Kayibanda yari asanzwe ari umujyanama mu bya Politiki wa Twagiramungu yasimbuye.

Aba bombi kandi banafitanye isano ya hafi, dore ko uriya mugabo asanzwe ari musaza wa Marie Assumpta Taigga, umugore wa Faustin Twagiramungu.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.