screenshot_20230115-234747_1.jpg

Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Sous-Lieutenant Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kwinjira mu mutwe wa Republican Guard ugizwe n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi mu gihugu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo Ian Kagame yagaragaye bwa mbere muri izo nshingano.

Hari mu masengesho yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabereye muri Kigali Convention Centre, akaba yitabiriwe na Perezida Paul Kagame cyo kimwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, abanyamadini n’abandi.

Muri aya masengesho Sous-Lieutenant Ian yagaragaye yambaye udukoresho tw’itumanaho dusanzwe twambarwa n’abasirikare bashinzwe gucunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu.

Ku wa 20 Ugushyingo 2022 ni bwo Ian Kagame yarahiriye kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye i Gako mu karere ka Bugesera.

Byari nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yarangije afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

img-20230116-wa0000.jpg

screenshot_20230115-234747_1.jpg

20230115_234325.jpg

20230115_234323.jpg

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)
    Uno muhungu yicishabugufi agakabya pe! Ntiyagakwiye kuba awucunga gutya,abe mubatanga amabwiriza apana abaherekeza president muruhame simbikuze.

  2. Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)
    Uribeshya cyane.Mu gisirikare,ntabwo bahita bazamuka.Bahera hasi.Uyu mwana ejo uzumva ariwe ukuriye Republican Guard,ariwe ucunze se (his father).Ndetse akazaba president of the republic,agasimbura his father.

  3. Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)
    Waaaaooow,jye ndabikunze cyane. Uyu musore mwifurije imirimo myiza, Nyagasani Imana Izayimuheremo umugisha,maze rwose azazamuke mu ntera uko abyifuza,yizihiye umuryango avukamo ndetse n’igihugu cyose.

  4. Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)
    Byiza cyane,iyo ufite imico myiza wahawe n’ababyeyi ugomba kwiyoroshya,komeza musore ucunge umutekano w’umubyeyi wacu twese kugeza ubu si uwanyu mwenyine natwe ni uwacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *