Umujyi wa Kigali wongeye kwigarurira imitungo igera kuri 58 y’abikorera, harimo ibibanza n’imishinga y’ubwubatsi itararangira, bitewe no kuyikerereza.
Abayobozi bavuga ko imishinga y’ubwubatsi itararangiye, itigeze itera imbere mu bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ziteganijwe n’umujyi.
Iki cyemezo kijyanye n’itegeko rya 2013 rigenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.
Mu ngingo ya 58, itegeko riteganya kwamburwa ubutaka mu mijyi aho gahunda irambuye yemejwe n’inzego zibishinzwe kandi bigaragara ko imaze imyaka itatu ikurikiranye budakoreshwa.
Iyo umaze gufarwa, umutungo ugurishwa ku muntu ushoboye kuwuteza imbere kandi amafaranga avuye muri cyamunara agahabwa nyir’umutungo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangarije ikinyamakuru The New Times mu kiganiro cyihariye ko bitabaje Ikigo cy’igihugu cy’imicungire y’ubutaka n’imikoreshereze yabwo mu gushyira mu bikorwa iki gikorwa.
Mu bintu byafatiriwe harimo umushinga wa Century Park Estate uherereye i Nyarutarama, ugizwe na hoteri, inzu za villa nziza n’amagorofa yo mu rwego rwo hejuru.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, uwagombaga guteza imbere ubu butaka yahawe uruhushya rwa mbere rwo kubaka mu 2013, rwongera kuvugururwa mu 2015 ariko kugeza uyu munsi, ntibarashyira mu bikorwa ibyo basezeranye gushyira kuri ubu butaka bwa hegitari icyenda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko usibye kwigarurira imitungo 58 n’ibibanza, uyu mujyi waburiye abafite imitungo igera ku 153 ngo basubukure imishinga yabo y’ubwubatsi.
Yagize ati: “Abo twaburiye ni abafite ibyangombwa byo kubaka byemewe cyangwa bafite amahirwe yo gusaba kongererwa izo mpushya”.
Nk’uko Rubingisa abitangaza, ngo Umujyi wa Kigali wamaze gushyira ibyafatiriwe mu maboko y’inzego zibishinzwe nka Minisiteri y’ibidukikije, ibiro by’ubutaka n’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB).
Mu biteganijwe mu rwego rwo gukemura iki kibazo, harimo guhuza ba nyirubwite n’abashaka kugura biteguye guhita bakomeza imishinga yadindiye.
Mu gihe umuguzi atabonetse binyuze muri ubwo buryo, ubundi buryo ni uguteza cyamunara amafaranga agahabwa nyir’umutungo.
Umuyobozi w’umujyi avuga ko mbere yo gufata izo ngamba, umujyi wavuganye na ba nyir’ubwite hagamijwe kumenya ibiri kuba, ndetse bamwe bakaba batagaragara ko biteguye gukomeza imishinga yabo.
Ati: “Urugero, hari bamwe bahawe ibyangombwa byo kubaka mu 2011 cyangwa 2013 ariko iyo turebye ibibanza byabo, nta kintu kiri kuba mu bijyanye n’iterambere”.
Uyu muyobozi yemeje kandi ko bishoboka ko ba nyir’ibice by’imitungo, cyane cyane ubutaka budakoreshwa, ba nyirabwo babuguze nta bushake nyabwo bwo kubukoresha, ahubwo bari bagamije kongera kubugurisha ku giciro cyiza nyuma y’igihe runaka, kuko ubutaka bugenda bugira agaciro uko ibihe bishira.


