Kuri uyu wa Mbere, ibiro by’umukambwe Keneth Kaunda wahoze ayobora Zambia unafatwa nk’umubyeyi w’igihugu byatangajwe ko yajyanwe mu bitaro.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara, ryavuze ko Kaunda w’imyaka 97, “atameze neza kandi yinjijwe mu bitaro bya Gisirikare bya Maina Soko,biherereyevmu murwa mukuru Lusaka. Nta yandi makuru arambuye yatangajwe ku burwayi bwe.
Kaunda yategetse Zambia imyaka 27, aho yagiye ku buyobozi nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge kibuhawe n’u Bwongereza mu Ukwakira 1964.
Iri tangazo nk’uko tubikesha AFP, rivuga ko Kaunda yasabye abanya Zambia ndetse n’umuryango mpuzamahanga kumusengera “mu gihe itsinda ry’abaganga rikora ibishoboka byose kugira ngo akire”.
Uyu mugabo ku ikubitiro wari ukunzwe cyane, yaje kgenda buhoro buhoro ayoboza inkoni y’icyuma bigera n’aho ahagarika amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amaherezo yaje kuva ku butegetsi nyuma y’amatora ya mbere y’amashyaka menshi mu 1991, atsinzwe n’ishyaka, ‘Movement for Multi-party Democracy’ rya Fredrick Chiluba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


