Umukiliya wa Café Javas ku Kisimenti mu Mujyi wa Kampala muri Uganda witwa Bintu Gassama, kuwa 26 Kanama 2021 yahawe amata arimo imbeba nto yapfuye.
Bintu usanzwe ari na slay queen, yari yasohokanye n’umukunzi we gusa atungurwa no guhabwa amata arimo imbeba nk’uko mu butumwa yashyize kuri Facebook buvuga. Mu mashusho yakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Bintu yumvikana yijujutira ibyo abonye mu mata, ari nako abadi bantu bamusubiza ko batumva uko imbeba yaba yageze mu mata. Bintu avuga ko iyo Java yamusabye ko yashaka umwavoka kugira ngo iki kibazo kiganirweho n’impande zombi. Ati ” Iyi ni imbeba mbonye mu mata kuri Café Javas. Bambwiye ko ngo bagiye kubikemura, yewe mbona bibateye n’ishema. Ngiye gushaka umwavoka.” Uyu mukiliya avuga ko atari yakanyoye ayo mata, ko yabonye imbeba ari uko atangiye kuzunguza ayo amata we avuga ko ahenze cyane.


