Bwiza

Umukinnyi wa filime z'urukozasoni agiye kuryamana n'abagabo 10,000 mu masaha 24

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Ijumaa, 30 Oktoba 2026 saa 09:10
Dk 2 kusoma
Umukinnyi wa filime z'urukozasoni agiye kuryamana n'abagabo 10,000 mu masaha 24

1407064

Umukinnyi wa filime z'urukozasoni w’Umwongereza Lily Phillips yatangaje gahunda yo kuryamana n’abagabo 10,000 mu masaha 24, abifashijwemo n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rimwigana.

Phillips w’imyaka 25, wamamaye ku rubuga rwa OnlyFans, yaremye ikoranabuhanga ryiswe Lily AI, rikoresha isura n’ijwi bye kugira ngo abakunzi be bashobore kuganira na we mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko ikinyamakuru New York Post cya itangaje, iri koranabuhanga ryakozwe n’urubuga rwa OhChat, rikaba rishobora kohereza amashusho, amajwi no kuganira mu nyandiko, ndetse rigatanga n’uburyo bwo kugirana ibiganiro by’amashusho.

Phillips yavuze ko iri koranabuhanga ari uburyo bwo kwagura imikoranire ye n’abamukurikira, kuko adashobora kubona umwanya wo kubonana na buri wese ku giti cye.

Yagize ati: “Hari amasaha make mu munsi, kandi sinshobora kubonana n’abantu bose ku giti cyanjye igihe cyose.”

Yasobanuye ko nubwo ikoranabuhanga rimwigana rishobora kwigana imiterere ye n’uburyo avuga, ridashobora gusimbura umuntu wa nyawe n’imibereho ye.

Lily Phillips asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bye bidasanzwe, birimo no kuba yarigeze gutangaza ko yaryamanye n’abagabo 1,113 mu gihe cy’amasaha 12.

Gahunda nshya yo kuryamana n'abagabo 10,000 mu masaha 24 akoresheje AI izajya ikorerwa ku ikoranabuhanga.

Aha iyi AI izajya iha ibyishimo umugabo wishyuye aye kugira ngo abonane nayo. Izajya imuha amashusho y'ubwambure ndetse iri no gukora ibikorwa byo kwikinisha bigamije gushimisha abakiriya bazajya baba bishyuye.

Abakiriya nabo bazajya basabwa gushyiraho amashusho imbonankubone bari kwishimira ibyo iyo AI izajya iba iri kubereka.

Olivier NTANTURO

Imeandikwa na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.