Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko nyuma y’umukino Amavubi ahuriramo na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ari bwo azatangaza ahazaza he mu kipe y’Igihugu.
Haruna kuri ubu afite umuhigo wo kuba ari we mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino myinshi mu mateka, dore ko kuva muri 2006 amaze gukina imikino 104 yambaye umwambaro wayo.
Haruna yemeje ko ashobora gusezera mu kipe y’Igihugu agira ati: “Ukuri kwanjye ndacyeka nzagutangaza nyuma y’iyi mikino ibiri [uwa Mali n’uwa Kenya]. Ariko icyo navuga ni uko ibyo bintu biriho, nanjye ndabishaka cyane kuko tutabeshyanye, twese turi abantu, ntabwo ibintu byirirwa bivugwa, nubwo ntashaka kubyinjiramo, ntabwo binshimisha nk’umwana w’Umunyarwanda n’ubundi wakomeje kwitangira igihugu nubwo hari ibitaragenze neza.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ibintu byose dushaka mu buzima ari ko tubibona, ariko nyuma y’iyi mikino ibiri, nzabitangaza kandi ntabwo nzasezera nk’Umunyarwanda wihisha, nzabitangaza, niba ari n’ikiganiro n’abanyamakuri kizabaho kuko n’ubundi aho ngeze ni Abanyarwanda babingejejeho.”
Haruna avuga ko ari iby’agaciro kuba yarashoboye gukinira Amavubi imikino myinshi, by’umwihariko akaba Kapiteni wayo.
Nubwo FIFA yagaragaje ko amaze gukina imikino 104 mu Amavubi, muri rusange yakinnye 108, ariko indi ine itabarwa n’iyo u Rwanda rwahuyemo na Zanzibar muri CECAFA ubundi ibarizwa muri Tanzania mu marushanwa yemewe na CAF na FIFA.

4 Responses
Umukino wa Kenya ushobora kuba uwa nyuma kuri Haruna mu mwambaro w’Amavubi
Yaratinze rwose nabandi Bose bajyane bazazireba abandi Nashya