Umukobwa uvuga ko Maradona yaba ari se yatumye ishyingurwa rye rikomeza gutinzwa

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’igihangange nyakwigendera Diego Maradona ntabwo ugishyinguwe vuba nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 25 witwa Magalí Gil atangarije ko Maradona yaba ari se agasaba ko habanza gukorwa ibizamini bya AND urukiko rukabiha umugisha.

Maradona yapfuye mu kwezi gushize ku itariki 25 Ugushyingo azize umutima ku myaka 60 y’amavuko.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’uyu mukobwa Gil, urukiko rwanzuye ko hatangwa AND za Maradona zikabanza gupimwa ngo harebwe niba koko afitanye isano n’uyu mukobwa.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Maradona yari afite abakobwa babiri yabyaranye n’umugore bashyingiranwe, yamara gutandukana nawe akemera ko ari se w’abandi bana batandatu baba umunani.

Aba rero biyongereyeho undi mwana uvuga ko Maradona yaba ari se, aho avuga ko nyina umubyara yamubwiye mu myaka ibiri ishize ko se ashobora kuba ari Diego Maradona.

Muri video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Gil yavuze ko ari uburenganzira bwe kumenya niba Diego Maradona ari we se wa nyawe, kuko yakuze arerwa n’undi mugabo.

Uwari umwunganizi wa Maradona mu mategeko ariko yagaragaje kutanezerwa n’iki cyemezo cy’urukiko rukomeje gutinza ishyingurwa rye, avuga ko hasanzwe hari samples za ADN za Maradona ku buryo zikenewe bitazaba ngombwa gutaburura umurambo we.

Ku rundi ruhande ariko bikaba bivugwa ko Maradona yanasize umutungo urimo ibibazo urimo kurwanirwa n’abana yemeye ndetse n’abatangiye inzira z’urukiko ngo bemerwe nk’abana be.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *