Kaumate Monique yari umugore ukomoka muri Cameroun yari atwite impanga, ariko kubera kubura ubwishyu yatewe utwatsi n’abaganga apfira ku marembo y’ibitaro.
Umunsi yari agiye kubyarira kwa Muganga, bitewe no kutagira amafaranga ahagije, yangiwe kubyazwa ahita apfira ku marembo y’ibitaro “Hospital la Quintanie”.

Ubwo nyina yapfaga, abo bana bari bakimurimo batarashiramo umwuka, Umwishywa wa nyakwigendera yabajije abaganga niba babasha gutabara abo bana b’abaziranenge ariko biba imfabusa ibitaro bimutera utwatsi.
Nyuma yo kwangirwa, yahisemo kubaramira abyaza nyirasenge wari umaze gushiramo umwuka, arakeba akoresheje urwembe yari ahawe n’umucuruzi ukorera aho.
Mu kivunge cy’abantu bari bashungereye bareba uburyo abana bavanwa muri nyababyeyi, Umwe yamukuyemo yitabye Imana undi agihumeka, mu minota mike nawe ahita yitahira.

Ibi kandi si ubwa mbere bigaragaye muri ibi bitaro, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru everynaija, ngo mu mezi ashize nabwo byarabaye, uko iminsi igenda yicuma niko hagenda hapfira abantu bagapfira mu marembo y’ibitaro kuko baba badafite amafaranga yo kwishyura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty@Bwiza.com


