Umukobwa yaburiye abakobwa bafite abakunzi batabakubita

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wo muri Nigeria yumvikanye mu mashusho ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko abakobwa bafite abasore bakundana ariko bakaba batabakubita cyangwa ngo bagire ikindi gikorwa kibi babakorera, bafite ikibazo.

Uyu mukobwa avuga ko umukobwa ufite umukunzi utamuhohotera, aba amwihishemo, ko ” aba atamukunda bya nyabyo. Aba ari uburyarya. Aba agomba kukwereka uwo ari we.”

Avuga ko kuba umuhungu yahohotera umukobwa bakundana nabyo bikwiriye gufatwa nk’uburyo bwo kumwereka ko amukunda kandi amwitayeho, akamucyaha. Yagize ati ” Njye sinakundana n’umuhungu utankubita.”

Abamuhaye ibitekerezo bavumubwiye ko atari ngombwa ko umuhungu akubita umukobwa ngo ni ukugira ngo amwereke ko amukunda, ko hari ubundi buryo yakoresha mu kumubwira ikitagenze neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *