Uwahoze akora mu rugo rw’ Umunyarwandakazi, Teta Sandra n’umugabo we, Douglas Mayanja (Weasel Manizo), witwa Cyrus Kaweesi, yasabye polisi ya Uganda kugira icyo ikora, igafunga uyu mugabo kuko yamukubise akamwangiriza. Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigire, yari aherutse gutangaza ko babonye amakuru ko Douglas Mayanja (Weasel Manizo) yakubise umukozi we wo mu rugo amuziza ibibazo yari afitanye na Teta Sandra. Polisi ya Uganda yari yatangiye guhiga bukware Weasel ku byaha byo gukubita no gukomeretsa. Kaweesi nyuma yo kwivuza akaba arikoroherwa, yagarutse mu bitangazamakuru, avuga uko ubu ikibazo gihagaze, asaba polisi ya Uganda gukurikirana dosiye ye. Aganira na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda, Kaweesi yagize ati ” Ikibazo nakigejeje kuri polisi kandi buri gihe mba ntegereje ko bamenyesha aho bigeze. Kugeza ubu nta na rimwe bari bampamagara bambwira aho ikirego cyanjye kigeze. Nari maze igihe ndi kwita ku kaguru kanjye kavunitse, nshaka ko kabanza gukira, ubundi ngakurikirana iki kibazo.” Kaweesi avuga ko umuryango wa Weasel (The Mayanjas) bagiye bamuha ubufasha rimwe na rimwe gusa ngo ” Ninjye wabaga mbubasabye.” Hari amakuru ko Weasel yiyunze n’abo yakubise gusa Afande Owoyesigire akavuga ko ” Ibyo bitakorerwa ahandi hatari mu rukiko kuko ibyabaye ari icyaha ubwacyo.” Afande ati ” Twagiye kenshi mu rugo rw’ukekwa ariko ntitwahamubona. Nimero za telefoni zisanzwe tumuboneraho ntiziriho. Kaweesi yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kizungu muri Makindye mu Karere ka Kampala. Yavuze ko Weasel yamuvunnye akaguru ndetse amurema uruguma ku mutwe.” Nyina wa Kaweesi yari yatangaje ko ari gusabwa akayabo ngo avuze umwana we. Ni mu gihe mu minsi ishize yari yarwanye n’undi muhanzi witwa King Saha bari Makindye ahitwa Neverland. Weasel ntacyo yari yatangaza ku byo kuba yarakubise umukozi (Shamba boy) we Kaweesi.


