Umukunzi wa Jay Polly yavuze ko atari yemera iby’urupfu rwe

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi wa Jay Polly witwa Kessy Kayonga, avuga ko iby’urupfu rwe azabihamya ari uko ageze mu Rwanda kuko ngo kugeza ubu atarabyemera.

Kessy Kayonga uba i Nairobi muri Kenya, yabwiye BBC ati: “Ni agahinda gakomeye, n’ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera.”

Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi “twari dufitanye imishinga myinshi cyane.”

Ku murage Jay Polly asize, Kayonga ati: “Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n’impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye.”

Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Jay Polly, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Mukuru we Maurice Uwera yavuze ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), rwamumenyesheje urupfu rwa murumuna we. RCS yavuze ko Jay Pollybagenzi be babiri …basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari, byavanzwe nabo ubwabo”.

Itangazo rya RCS rivuga ko “urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) hamwe na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *