viral-love-video-cuts-power-to-whole-village_1756835678

Umukunzi we yanze kumwitaba maze ahita avanaho amashanyarazi y’umudugudu wose

Sangiza iyi nkuru

Umusore utatangajwe amazina ye mu itangazamakuru yakoze agashya ubwo yavanagaho umuriro wo mu mudugudu wose kubera ko umukunzi we yanze kumwitaba kuri telefoni 

Ibi byabereye mu ntara ya Bihar mu Buhinde ubwo umusore umwe yacaga insinga z’amashanyarazi y’aho atuye yose, ngo kuko umukunzi we atigeze amusubiza kuri telefone.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musore ari hejuru y’amapoto atwara amashanyarazi igikoresho gikata insinga.

Amakuru avuga ko uyu musore yari yarakajwe no kuba yaragerageje guhamagara inshuro nyinshi ariko telefone y’umukunzi we ikaba yakomezaga ku mubwira ko ihuze ari kuvugana n’abandi.

Ibi bikorwa bye byatumye umudugudu wose usigara mu mwijima, bikaba byahise bitera impaka mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu Buhinde.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *