Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima.

Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.

FDLR ni umutwe ugizwe n’abiganjemo abahoze ari Ingabo za Perezida Juvenal Habyarimana bahungiye mu mashyamba ya Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayigize bavuga ko intego yabo ari ukuzatera u Rwanda bakisubiza ubutegetsi, ibyo Leta y’u Rwanda ishingiraho igaragaza ko uyu mutwe ari ikibazo kuri wo.

Gen. Ntawunguka ayobora FDLR kuva muri 2019, nyuma y’urupfu rwa Gen Sylivestre Mudacumura wari umuyobozi w’uriya mutwe mbere yo kwivuganwa n’abakomando bo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Mudacumura yabaye umuyobozi w’igihe kirekire w’uriya mutwe, nyuma y’uko GĂ©nĂ©ral Major Paul Rwarakabije yasimbuye yari amaze gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.

Gen. Kabarebe ubwo yari i Mutobo, yavuze ko muri 2009 nyuma y’uko abarimo Rwarakabije bari bamaze gutaha mu Rwanda yahamagaye kuri terefoni Gen Omega na we amusaba gutaha, gusa undi akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda ‘nta Mututsi n’umwe ukirurimo’.

Ni amagambo yababaje Gen James Kabarebe na we amusubiza ko niba ari uko bimeze azapfa atarukandagiyemo.

Gen Kabarebe agaruka kuri icyo kiganiro yagize ati: “Mu 2009 mu gihe cya Operation Umoja Wetu Colonel Bora yavuze, nafashe telefoni mpamagara Omega ari we Ntawunguka Pacifique ari we uyoboye FDLR ubungubu. Naramuhamagaye ndi i Gisenyi ndamubwira nti ‘Pacifique uri umupilote, wigiye gutwara indege mu Bufaransa, ntabwo uri injiji uri umunyabwenge. Iyo ntambara urwana yo kumara abantu wumva uzayitsinda ko abandi batashye'”?

Gen. Kabarebe ngo yabwiye Omega uburyo ba Gen. Rwarakabije, Jérôme Ngendahimana na Evariste Murenzi; na we amusaba ko yataha aho kuzagwa mu mashyamba ya Congo.

Icyo gihe Gen Ntawunguka ngo yaramusubije ati: “Mon GĂ©nĂ©ral reka nkubwize ukuri, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’umwe ukirurimo. Naramubwiye nti ‘rero Ntawunguka, nta Rwanda uzigera ugeramo, uzagwa muri ayo mashyamba.”

Gen Kabarebe avuga ko imitekerereze yo kuzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurangwamo Gen Omega ayihuriyeho na benshi babana muri uriya mutwe cyo kimwe n’abawuha inkunga, ibigaragaza ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda kubera ingengabitekerezo ya Jenoside igifite.

Yavuze ko atari iriya ngengabitekerezo FDLR nta bushobozi bwo kumara mu Rwanda iminota itanu ifite.

Ati: “Ikibazo dufitanye na FDLR si icy’imibare [y’abayigize]. Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Na bya bindi by’iminota itanu ndabisubiramo. Ntayo bamara hano.”

Gen Kabarebe yavuze ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside yatangiranye n’abantu b’intiti bake cyane, nyuma y’imyaka 30 hagapfa abantu miliyoni.

Ati: “Biteye inkeke. Abatangiye CDR muri Kaminuza ya Nyakinama, batarenze 10, muzi icyo yakoze. Yatangiwe n’agatsiko k’abantu bake cyane. Twe ntituvuga imibare kuri FDLR, tuvuga ibitekerezo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *