Gen (Rtd) Fred Ibingira wigeze kuba Umugaba w’Inkeragutabara yatangaje ko kuri ubu nta wushobora kuvogera u Rwanda, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere imyaka 30 ubwo rwari ruyobowe na Habyarimana Juvenal.
Uyu musirikare uri mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata, ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyari cyateguwe n’ibigo birimo icy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Gen (Rtd) yagaragaje ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari impinduka zigaragarira buri wese zerekana ibyiza igihugu kimaze kugeraho bitandukanye n’uko cyari gihagaze mbere ya Jenoside.
Ati: “Tumaze imyaka 30 nta mwana n’uumwe w’Umunyarwanda wavutse muri icyo gihe uhagurutswa mu ishuri ngo abazwe ubwoko bwe. Tumaze imyaka 30 nta Munyarwanda n’umwe ufite imyaka yo gufata icyangombwa ugera kuri bariyeri ngo umuntu arebe mu cyangombwa cye areba ubwoko bwe. Tumaze imyaka 30 nta kadugudu na kamwe karatwikwa kazira abagatuye abo ari bo. Tumaze imyaka 30 nta muntu urapfa azira ubwoko bwe”.
Gen (Rtd) Fred Ibingira yavuze ko ibirenze ibyo u Rwanda rumaze imyaka 30 nta muntu n’umwe uratinyuka kuruvogera, bitandukanye n’uko byagiye bigenda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko mu 1973 nyuma y’uko Habyarimana yari amaze gufata ubutegetsi, u Burundi bwimuye imbago zabwo n’u Rwanda bikarangira ntacyo abikozeho.
Yavuze kandi ko hari n’ubwo Idi Amin wari Perezida wa Uganda yari agiye i Burundi indege ye bikarangira iguye i Kanombe nta ruhushya yigeze asaba Leta y’u Rwanda, Habyarimana aho kugira icyo akora bikarangira ahiye ubwoba.
Ati: “Tumaze imyaka 30 iki gihugu kitavogerwa…ntabwo ari nk’ibya kera aho abantu bahagurukaga bakaza. Muri za 73 Abarundi barahagurutse baraza ku mupaka hariya za Nemba, bimura imbago baravuga bati ‘aha ni iwacu’. Habyarimana yaravuze ati ‘kubera coup d’etat twakoze ubu Abarundi barashaka kuturasa’, arabareka barahatwara”.
“Umugabo witwa Idi Amin we yaje na za kajugujugu aje kwirebera inshuti ye Micombero i Bujumbura, araza nta ruhushya na rumwe agwa ku kibuga cya Kanombe. Abasirikare barahunze, abantu bajya kwihisha bavuga ngo indege za Amin zaje”.
Gen Ibingira yavuze ko hari n’ubwo Habyarimana ngo yigeze kujyana kuroba mu kiyaga na Mobutu Sese Seko wari Perezida wa Zaire, amutanze kuroba ifi abarinzi be bamusaba kuyisubiza mu mazi akabanza gutegereza ko iya “mukuru we ibanza kuzamuka”.
Yavuze ko muri iki gihe umukino nk’uyu ubayeho Perezida Paul Kagame adashobora guterwa ubwoba nk’uko byagendekeye Habyarimana, kuko u Rwanda rudashobora gusugugurwa bene ako kageni.
Ibingira kandi yavuze ko muri iki gihe n’iyo urukwavu ruvuye mu kindi gihugu rukinjira mu Rwanda ba nyiri aho rwaturutse badashobora kurutwara uko biboneye, kuko babanza kugaragaza ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kurutwara.



2 Responses
Umunsi Idi Amin avogera Kanombe Habyarimana n’abasirikare be bagasuhererwa
Ndibuka dĂ©filĂ© ya za Mig za Uganda mu kirere cya Bujumbura turi muri stade Rwagasore, ngirango hari ku wa 1-7-1974 ku munsi w’ubwigenge, Idi Amin abwira Micombero ko uzibeshya akamutera azahita ahura n’izo ndebe z’intambara za MIG
Umunsi Idi Amin avogera Kanombe Habyarimana n’abasirikare be bagasuhererwa
Idi amini umugabo nyamugabo
Naho Fred ibingira reka nkubwire: wamugani ngo iminsi ikona ingwe ; uwangira IMANA nagusubuza ubusore nkagutiza uburame maze ugahabura aba bashenzi batazi uburenganzira bwa mwene muntu boga puuuuu