Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo mu mpagarara za Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 20 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga w’Ibyishimo watangiye kwizihizwa mu 2006 washyizweho na Jayme Illien uyoboye umushinga witwa New World Order wegamiye ku Muryango w’Abibumbye. Yari agamije guteza imbere ibyishimo nk’uburengenzira bw’ikiremwamuntu, kikaba ikintu cy’ingenzi kigize imibereho y’umuntu.

Iki ni igihe abatuye Isi bishimira imibereho myiza iterwa n’impamvu zirimo kugera ku cyo bifuzaga n’ubwisanzure bafite mu buzima bwabo.

Uyu umunsi muri uyu mwaka wa 2020 wibazwaho uburyo wakwizihiza mu gihe hari impagaraga z’icyorezo cya Coronavirus kimaze gutwara ubuzima bw’abagera ku 8800.

Mu Kinyarwanda hari ubwo bavuga ko ‘ntawe ukira asongwa’ mu gihe bashaka gusobanura ko nta muntu wakwishima mu gihe, afite icyamukomerekeje cyangwa icyamushenguye umutima. Aha ngaha, isoko akomoramo ibyishimo iba yamaze gukama.

Raporo ya World Happiness Index itanga urutonde rw’ibihugu n’uko abaturage babyishimiramo, itanga impamvu zitandukanye zituma abantu bishima, zirimo: kugera ku ntego (achievements), kwidagadura, imibanire n’abandi bantu (socialization), imibereho y’umuntu ( standard of life), icyo umuntu yiteze (Future perspectives) n’ibindi.

Kuri uyu munsi wo kwizihiza ibyishimo, izi mpamvu enye n’izindi nyinshi zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus mu buryo bukurikira:

Abantu ntibacyizerana

Ubu umuntu wikekaho icyorezo cya Coronavirus yishyira mu kato ndetse hari n’abantu bakishyiramo nta kibazo bafite kugira ngo hatagira uwo bahura na we maze akabanduza. Muri iki gihe hari ingo zitemera kwakira abashyitsi, kuko batizeye ubuzima bwabo.

Mu bihugu bimwe birimo Ubushinwa, Ubutaliyani na Koreya y’Epfo, abantu bategetswe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira. Ibi byose bigira ingaruka kuri ya mpamvu y’imibanire y’abantu (socialization), kuko bigaragara ko buri wese ashishikazwe no gukiza amagara ye n’umuryango we.

Hari gahunda ziganjemo izinjiza akayabo k’amafaranga zamaze guhagagara

Abiganjemo abashoramari mu nzego zitandukanye bateguye ibikorwa bitandukanye bibinjiriza za miliyari z’amafaranga ariko bitewe n’umurego icyorezo cya Coronavirus kiri gufata, ubuyobozi bw’ibihugu bakoreramo bwamaze kubihagarika. Aba bahombye amafaranga bashoyemo, babura uko babyifatamo. Impamvu yo kugera ku ntego (achievements) nayo yagizweho ingaruka muri ubu buryo.

Ubuzima bwa bamwe busa n’ubwahagaze

Mu bihugu bitandukanye, hafashwe ingamba zirimo guhagarika amasokobitewe n’ubwoba bw’uko bahakura iki cyorezo, bemera kurya ibyo babitse mu ngo zabo. Mu masoko amwe n’amwe, ibiciro by’ibicuruzwa birimo ibiribwa byarazamutse bitewe n’uko ibihugu byaturukagamo byafungiwe imipaka, ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Hari kandi abacuruzi bazamuye ibiciro mu buryo butemewe mu gisa no gufatirana abaguzi muri ibi bihe. Nta gushidikanya, ya mibereho y’abantu yagizweho ingaruka n’iki gihe cya Coronavirus.

Isi itewe ubwoba n’ahazaza

Icyorezo cya Coronavirus cyateje ibihombo bikomeye mu mfuruka zitandukanye ndetse hari ubwoba ko zizakomeza kwiyongera bitewe n’uko umuvuduko wacyo wiyongera umunsi ku wundi.

Ubushinwa bwagaragayemo iki cyorezo bwa mbere bufite abaturage hafi 88,000 bamaze kwandura, mu gihe Ubutaliyani na bwo bugaragamo ubwiyongere bukabije. Mu bihugu byinshi mu birenga 166 (amakuru ya WHO) bimaze kugaragaramo iki cyorezo, amashuri yarahagaze, ibikorwa by’imyidagaduro na siporo ni uko, amasoko yarafunzwe n’akazi karahagaze.

Abantu baribaza uko bazabaho mu gihe kiri imbere, Coronavirus nikomeza gukwirakwira Isi, mu gihe aho bakura ikibatunga hafunze.

Kwizihiza uyu munsi muri iki gihe

Ni byo koko ibihe Isi irimo ntibiyoroheye ndetse ni ngombwa ko hatekerezwa no ku ngaruka zabyo gusa abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abaturage kutagira impagarara kuko “ntacyo byafasha”, abasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’imigenzo myiza yo kwirinda iki cyorezo.

Kwizihiza uyu munsi mu makoraniro y’abantu benshi byo ntibyemewe ariko ubishaka, byashoboka ko yawizihiriza mu rugo iwe kuko kwishima hari ubwo biba ngombwa ko kutagombera abantu benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *