Miriam Wuolou umugore wari ushinzwe kwakira abantu akaba ndetse umunyamabanga mukuru mu nzu ikoreramo Papa Francis, umurambo we watowe muri iyo nzu bitahurwa ko yari atwite inda y’amezi 7.
Miriam Wuolou,ni umugore w’imyaka 34avuka muri Erythrea yari atwite inda y’amezi arindwi ubwo umurambo watoragurwaga munzu yakoreragamo.Uyu mugore yakoreraga mu nzu imwe na Papa Francis hakaba hari hashize igihe kirekire akorana na Padiri Santa Marta.

Ibinyamakuru bitandukanye mu Butaliyani bivuga ko nyakwigendera Miriam yari umwe mu bari bashinzwe kwita kuri Papa Francis hamwe n’abasenyeri n’abapadiri baharara.
Kuva yatorwa mu 2013,Papa Francis yari yaranze kuba mu mazu manini yagenewe abapapa kuko avuga ko yangaga ko yafatwa nka Papa nyine. Akaba yarifuzaga guca bugufi.
Mariam Wuolou yari asanzwe arwaye indwara ya Diabete. Abaganga bamupimye bemeza ko ubwo bapimaga iyi ndwara ya diyabeti aribwo batahuye ko yari atwite inda y’amezi 7 ikaba yari imubangamiye cyane.
Igipolisi mu Butaliyani kiri gukora iperereza ku mpamvu yatumye atandukana n’umugabo we ndetse n’umuhungu wari umaze iminsi acuditse na Nyakwigendera mbere y’uko yitaba Imana.

BBC ivuga ko ibipimo bya mbere byerekana ko umurambo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ntawamugiriye nabi.Umuvandimwe wa Nyakwigendera niwe watahuye umurambo we nyuma y’imyaka myinshi ntawe umuca iryera.
Igikorwa cya Autopsy cyamaze gukorwa hamwe n’ibipimo bya DNA biri gukorwa biteganyijwe gushyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba nk’uko umuvugizi wa Vatican Father Federio Lombardi abitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


