Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne, uzwi nka Cyuma Hassan, ufite umuyoboro wa Youtube yitwa Ishema TV, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki 11 Ugushyingo 2021, yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amanyarwanda nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha.

Niyonsenga yari yarekuwe n’urukiko rwa Gasabo muri Werurwe nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka yari amaze afunzwe nyuma yo kumugira umwere ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, gushyamirana n’inzego z’umutekano n’icyo kwiyitirira umwuga adakora Ubushinjacyaha bwamuregaga.

Yari yatawe muri yombi ari kumwe n’umushoferi we tariki ya 15 Mata 2020 azira kurenga ku mabwiriza ya Guma mu Rugo agamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Yari amaze iminsi akorera ibiganiro kuri youtube bitavugwagaho rumwe ndetse ubwo yarekurwaga yavuze ko azakomeza mu murongo yari arimo ndetse ko Abanyamakuru bose batakora mu murongo wo gushima.

Nyuma yo kurekurwa ubushinjacyaha bwaje kujurira urubanza rusubirwamo, kuri uyu wa Kane Urukiko Rukuru rukaba rwemeje ko ahamwa n’ibyaha bigera kuri bine birimo gusagarira inzego z’umutekano (igihe yatabwaga muri yombi) ruhita rutegeka ko afatwa agafungwa.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Pole musore gusa uri intwari pe! ntampamvu yo gucinya inkoro aho kuba imbwa waba imva

  2. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Pole musore gusa uri intwari pe! ntampamvu yo gucinya inkoro aho kuba imbwa waba imva

  3. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Narababwiye agatsiko kamabandi yabavantara FPR kazanywe no kwiba kwica no kurimbura abanyarwanda

  4. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Narababwiye agatsiko kamabandi yabavantara FPR kazanywe no kwiba kwica no kurimbura abanyarwanda

  5. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Ubundi harya ngo yigize indakoreka sha uziko babashuka bakumva ko bakomeye nukuri nabandi bumvireho bajye bahanywa içyashegeshe urwanda1990 nuko bamwe bigize indakoreka ngo ni bakinani ubundi buriwese wumva ko arumutegetsi cy aziranye nabo agakora ibyo ashaka ntibikwiye rwose abari hanze bashaka abo mugihugu bakoresha Ibyo badashoboye bakabaha amafaranga bagatangaA ibihuha nibindi bangisha leta abaturage banywe byukuri

  6. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Ubundi harya ngo yigize indakoreka sha uziko babashuka bakumva ko bakomeye nukuri nabandi bumvireho bajye bahanywa içyashegeshe urwanda1990 nuko bamwe bigize indakoreka ngo ni bakinani ubundi buriwese wumva ko arumutegetsi cy aziranye nabo agakora ibyo ashaka ntibikwiye rwose abari hanze bashaka abo mugihugu bakoresha Ibyo badashoboye bakabaha amafaranga bagatangaA ibihuha nibindi bangisha leta abaturage banywe byukuri

  7. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Uwiteka Mana uri hejuru y’amajuru Kandi wambaye icyubahiro no gukomera

  8. Umunyamakuru Cyuma yakatiwe imyaka 7 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw
    Uwiteka Mana uri hejuru y’amajuru Kandi wambaye icyubahiro no gukomera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *