Habababyeyi Pascal wari umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 akanaba umunyamategeko, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza.
Habababyeyi yari azwi cyane mu kiganiro ‘Ahabona’ gitambuka kuri Televiziyo yakoranaga na Oswald Mutuyeyezu ‘Oswakim’ bafatanyaga gusesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru.
Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi aravuga ko yazize uburwayi butunguranye.
Nyakwigendera yitabye Imana mu gihe mu cyumweru gitaha yari afite ubukwe bwagombaga kuba ku wa 26 Ukuboza 2024.


