Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangarije itariki yo gutangira kwiyamamaza ku bajyanama rusange bazajya mu turere, MBARUSHIMANA Jean Paul wamenyekanye cyane mu Itangazamakuru akaza no kujya gukora mu nzego za Leta nawe yasohowe ku Rutonde rw’abiyamamaza ndetse yatangiye no kwiyamamaza gutorerwa kuba Umujyanama rusange w’akarere ka Gakenke.

MBARUSHIMANA JEAN PAUL avuga ko yahisemo kwiyamamaza kuri uyu mwanya agamije kugira nawe uruhare mu kubaka iterambere ry’akarere ashaka kubera umujyanama, ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati ” Urwego rwa Njyanama ni Urwego rufata ibyemezo mu karere bityo aka karere nako gakeneye iterambere ririmo ibikorwa remezo, nk’ubu ni akarere nako gakeneye Hotel, gakeneye inganda nk’utundi turere, nindamuka ntowe rero nzashyira imbere ibitekerezo byo gukora imishinga izamura akarere ku buryo twagira inama Komite nyobozi igakorana n’abashoramari bakadufasha muri iryo terambere.”

MBARUSHIMANA JEAN PAUL wiyamamariza kuba Umujyanama rusange w’akarere ka Gakenke ni muntu ki?

MBARUSHIMANA Jean Paul yavutse tariki 28/12/1988, avuka kuri Mukamparirwa Dancille na Nyantabana Leodomir. Afite umugore n’abana batutu, yize amashuri Yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabyayi ( Gr. Sc. St. Joseph Kabyayi), yiga muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Afite ubunararibonye mu Itangazamakuru kandi yakoranye cyane n’ibigo byigenga n’Inzego za Leta aho :

2009: Yigishaga mu Ishuri rya Ecole Secondaire de Gikomero
2011: yabaye Umunyamakuru wimenyereza kuri Radiyo Salus
2011-2012: yabaye Umuyobozi w’Amakuru ( NewsEditor) kuri Radiyo y’Abaturage (Ishingiro Community Radio) anigisha muri Groupe scholaire MUGINA ( Nyamiyaga sector, Gicumbi District)

2012-2017: yabaye Umunyamakuru, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutunganya ibiganiro by’Abafatanyabikorwa kuri Isango Star Radio ( Production Coordinator), aba kandi Umunyamakuru w’ikinyamakuru REMA newsletter (Freelancer), Muri icyo gihe yanayoboye anakora Filmi mbarankuru DUHUMURIZANYE IWACU RWANDA (DIR): As a Consultant Documentary producer under a theme “MVURA NKUVURE UMUTI URAMBYE w’AMATEKA MABI ABANYARWANDA BANYUZEMO” related to psychological healing, interpersonal reconciliation, Family dynamism, social cohesion, social economic development and gender)

2018: Yabaye Umunyamakuru wa radiyo na TV flash.
2019-kugeza ubu: akora ku Rwego rw’Umuvunyi aho ashinzwe guhuza Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego ( Public Relations and Communication Officer).

Mu gihe cy’imyaka irenga 5 yamaze akora mu Isango Star, yakoze ibiganiro by’inzego za Leta bikurikira:

Turwanye Ruswa n’akarengane” cy’Urwego rw’Umuvunyi, Ikiganiro Intebe y’imiyoborere” cya Minaloc, “Ubuziranenge mu Rwanda” Cya RSB

Turwanye igituntu n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero” cya RBC, “ Igicumbi cy’ubutabera” cya Minijust “Umutungo Kamere mu Rwanda” cya RNRA, “Ikiganiro cy’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda” RSSB, “IBIDUKIKIJE MU ITERAMBERE” cya REMA n’ikiganiro Bamerewe Bate cya FARG.

Igihe MBARUSHIMANA Jean Paul yatorerwa kuba Umujyanama rusange w’akarere ka Gakenke yakwibanda kujya inama ku kubaka ibikorwa remezo mu karere, kujya inama ku cyakorwa ngo abantu bagituye ku misozi ihanamye bashakirwe aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kujya inama ku cyakorwa ngo hongerwe ishoramari mu karere.


Niba nawe ushaka ko tukwamamaza watwandikira cyangwa ukaduhamagara kuri Watsapp : 0788554010

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    uyu MBARUSHIMANA Jean paul ndamuzi afite ibigwi kandi ibyo ashaka kujyamo arabikwiye!
    ahubwo no kuba akora ku rwego rw’umuvunyi nacyo cyamugira umuntu ufitiye akanaro akarere ka GAKENKE!

  2. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    uyu MBARUSHIMANA Jean paul ndamuzi afite ibigwi kandi ibyo ashaka kujyamo arabikwiye!
    ahubwo no kuba akora ku rwego rw’umuvunyi nacyo cyamugira umuntu ufitiye akanaro akarere ka GAKENKE!

  3. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    Uyu Mugabo ibigwi bye rwose bimwemerera kujya muri Njyanama kuko urebye aho yagiye akora ndetse n’ibiganiro yagiye abamo bigaragaza ko yagirira umumaro Akarere ka Gakenke mu kugahuza n’abashoramari ndetse no kwihutisha iterambere muri ako Karere.

  4. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    Uyu Mugabo ibigwi bye rwose bimwemerera kujya muri Njyanama kuko urebye aho yagiye akora ndetse n’ibiganiro yagiye abamo bigaragaza ko yagirira umumaro Akarere ka Gakenke mu kugahuza n’abashoramari ndetse no kwihutisha iterambere muri ako Karere.

  5. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    Mwibagiwe kutubwira aho avuka!

  6. Umunyamakuru MBARUSHIMANA Jean Paul ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu karere ka Gakenke
    Mwibagiwe kutubwira aho avuka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *