Richard Miniter, umunyamakuru wa Forbes magazine yasingije iterambere ry’u Rwanda avuga ko iki gihugu n’ubwo ari kimwe mu bihugu bito ku isi ariko kimaze kubaka izina ku isi n’ubwo kinafite abakirwanya batari bake baherereye mu bihugu by’Uburayi.
Mu bihugu bimwe na bimwe u Rwanda ruzwi cyane kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu minsi ijana uhereye mu kwezi kwa Mata mu mwaka 1994 igahitana imbaga y’abatutsi barenga miliyoni
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame Forbes imufata nk’umucunguzi w’u Rwanda niwe uyoboye impinduka zigaragara mu Rwanda nk’uko iki kinyamakuru kibivuga
Bimwe mu byo uyu munyamakuru yashimagije cyane ku Rwanda avuga ko byashyizwemo ingufu n’umukuru w’igihugu Paul Kagame birimo guca umuco wo kwihanira washoboraga kokama abanyarwanda bari biciwe ababo muri Jenoside bityo igihugu kikisanga mu makimbirane adashira, kurwanya ruswa n’akarengane, gucyura impunzi z’Abanyarwanda bari bandagaye mu mahanga n’ibindi.
Raporo iheruka y’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane yagaragaje ko u Rwanda ruri ku myanya wa mbere mu kurwanya ruswa muri Afurika y’uburasirazuba rukaba no ku mwanya wa kane muri Afurika
U Rwanda kandi kuri ubu ni urwa mu bihugu byiza byorohereza abashoramari kubishoramo imari nk’uko byatangajwe na banki y’isi isura
Ikindi gitangaza abanyamahanga babona ku Rwanda ni uburyo iki gihugu kihuta mu iterambere mu gihe imibare ivuga ko 90% by’abagigtuye bakora imirimo ishingiye ku buhinzi, uubusanzwe iyi mirimo ntijya ifatwa nk’iyakwihutisha iterambere cyane cyane mu bihugu by’Afurika.
U Rwanda ntirurakagira ibicuruzwa byinshi rwohereza hanze uretse ikawa n’icyayi nsetse n’amabuye y’agaciro ariko byose bitari ku kigero cyo hejuru, gusa iki gihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi birangajwe imbere n’ingagi, ibi nibyo Bizana abakerarugendo bagasiga amadevise atuma nayo agafasha igihugu gukataza mu iterambere ridaheza,
Umwanditsi wa Forbes yagize ati “U Rwanda ni paradizo yo ku isi, umuriro w’amashanyarazi udahagarara ufitwe n’umuturage umwe 1 muri 5 mu gihugu hose, ibintu utapfa kubona ahandi muri Afurika, uburenganzira bwa muntu burubahirizwa mu gihugu”
Akomeza agira ati “Hari ubwisanzure bugaragarira mu bitangazamakuru byigenga bihari, amashyaka atavuga rumwe na leta kandi yemewe n’amategeko nacyo ni ikintu utapfa kubona mu bindi bihugu by’Afurika”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse ibi byatangajwe na fobes nyuma y’ubushakashatsi bigaragara ko aba bakoze mu Rwanda, ibindi bitangazamakuru nabyo mpuzamahanga bikunze kugaruka ku Rwanda bigaragaza ko iki gihugu kiri kwihuta mu iterambere, ikigo mpuzamahanga mu by’ubukerarugendo giherutse gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 20 bifite ibintu nyaburanga byazasurwa muri uyu mwaka wa 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


