Umunyamakuru, Nsengimana Theoneste, washinze shene ya Youtube yitwa Umubavu aragezwa mu rukiko ruri Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira nk’uko bivugwa na Ingabire Victoire. Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’ishyaka, DALFA Umurinzi arimo ko nabo mu ishyaka ayoboye n’umudamu w’inshuti ye bari bugezwe imbere y’ubutabera. Kuri Twitter, uyu munyepolitiki yagize ati ” Le 28/10/2021, abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi bafashwe hashize iby’umweru 2, hamwe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana n’umudamu w’incuti yanjye, baragezwa imbere y’urukiko rwa Kagarama-Kicukiro saa mbiri za mu gitondo.” Ku wa 13 Ukwakira 2021 ku munsi wa Gatatu nijoro, RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze abantu batandatu barimo na nyir’isheni Umubavu TV yo kuri YouTube Théoneste Nsengimana, bakurikiranyweho “gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”. Ingabire ku wa Kane w’icyo cyumweru yatangaje ko muri abo batandatu, abandi ari abo mu ishyaka rye barimo n’abari barihagarariye ku rwego rw’intara.


