Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko wa BTN yatabarutse

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko wa BTN TV yaraye atabarukiye mu bitaro bya Kibagabaga, aho yari amaze igihe gito arwariye.

BTN TV mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: “Turi n’umubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye!”

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Ntawuyirushamaboko yari aherutse gukira indwara yari yaramuzahaje, ariko nyuma yongera kuremba, asubizwa mu bitaro ari bwo yaje gutabaruka.

Uyu munyamakuru yamamaye cyane bitewe n’uburyo yatangazagamo inkuru ziganjemo iz’ubuvugizi zirimo iyo yigeze gukora agaragaza imiterere y’ikibazo cya rezo nke za telefone, yuriye igiti kirekire.

Aho yagize ati: “Mu bice bitandukanye by’igihugu hagenda hagaragara ikibazo cy’ama network cyangwa se cya rezo nke. Kugira ngo hamwe na hamwe ufatishe byaba bibabaje kubona umuntu acyurira igiti kugira ngo gikemuke. Mu bice bitandukanye by’igihugu, njye nagiye gushakira rezo mu giti, ndi Célestin Ntawuyirushamaboko, BTN TV.”

Hari indi yakoze agendera mu irimbi rya Nyamirambo, agenzura niba ubujyakuzimu bwemejwe bwa buri mva bwuzuye. Yasimbukiye muri imwe yari imaze gucukurwa, asanga ni ngufi. Ati: “Ntabwo ndi mu mutambagiro muri iri rimbi rya Nyamirambo, ahubwo ni ukuva kureba niba koko izi mesures zivugwa zo kugira ngo aho umuntu ashyingurwa habe hujuje ibipimo bya ngombwa, ari yo mpamvu twanyarukiye muri iri rimbi, kugira ngo mpinyuze ndebe koko niba izi mesures zuzuye, niba ari imwe (metero) na santimetero 50.”

Mu kwerekana ko iki gipimo kituzuye, Ntawuyirushamaboko wari uhagaze muri iyi mva, yateye intambwe, ayivamo.

Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru batangiranye na BTN TV igishingwa. Yari yarabanje gukorera ibindi binyamakuru birimo City Radio na Radio/TV 1.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko wa BTN yatabarutse
    Imana ifasha abasigaye,ashoje urugendo rwe Neza kubera ibikorwa byiza yakoraga

  2. Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko wa BTN yatabarutse
    Imana ifasha abasigaye,ashoje urugendo rwe Neza kubera ibikorwa byiza yakoraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *