Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yashyingiranywe n’umukunzi we Uwera Caroline mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025.
Mbere y’ibyo birori, bombi bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko ku wa 26 Kanama 2025. Ni nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka, Rutikanga yari yambitse impeta Uwera amusaba kumubera umugore, akabimwemerera.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru bakorana na Rutikanga muri RBA.
Rutikanga azwi cyane kuri Televiziyo y’Igihugu mu gusoma amakuru mu Kinyarwanda, cyane cyane aya nimugoroba. Mbere y’uko ajya muri RBA mu 2017, yakoze kuri Cloud TV ndetse na TV10. Ku wa 5 Ugushyingo 2024, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa muri RBA.
Mu bashyigikiye aba bombi mu birori byabo harimo Ingabire Egidie Bibio, Fils, Gloria Mukamabano na Ruziha Ema Masatura, n’abandi banyamakuru b’inshuti zabo.




