Umunyamakuru ufite inkomoko mu Rwanda, ukora kuri Televiziyo NTV muri Uganda, Uwamahoro Lynda uzwi nka Lynda Ddane, ari mu gahinda n’uburakari bukomoka ku kuba umukunzi we, DJ Bryan, bamaze igihe bagirana ibihe byiza, batandukanye nabi cyane, inshuti zikahagoboka. Mu myaka ibiri ishize ubwo Uganda yaranzwe no kuba muri Guma mu Rugo, Lynda Ddane na Dj Bryan, bagiye bavugwaho kuba mu rukundo no kugirana ibihe byiza. Ibintu byafashe indi ntera, aba bombi bari bemeranyije no kubana gusa byajemo rushorera, ubu bakaba baratandukanye na nabi cyane ku buryo inshuti y’uyu mukobwa yitwa Nakawombe ihagoboka nk’uko Blizz ibitangaza. Uwamahoro ari mu gahinda n’uburakari ku buryo muri iki gihe, adashobora kwitabira ikiganiro DJ Bryan arimo mu rwego rwo kwirinda guhura n’uyu musore yari yarihebeye. Nakawombe usanzwe anakorana na Uwamahoro kuri radiyo K FM ni we wagiye mu by’uyu mukobwa na DJ Bryan, amakuru akavuga ko iyo atahaba byari kuba ibindi bindi. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Lynda Ddane afite inkomoko mu Rwanda. Se akaba ari umwe mu bagabo bakoze bikamuhira mu bijyanye na shuguli z’amazu mu Mujyi wa Kampala. Se wa Uwamahoro yimukiye muri Uganda, afite amafaranga yari yarayakomoye ku babyeyi be bo mu Rwanda, ayashora muri Kampala, aho yaje gutura n’umuryango we. Hari amakuru ko uyu mukire yitabye Imana mu mwaka ushize ndetse hari n’abavuga ko yanashyinguwe mu Rwanda. Ni inshuro nke ibijyanye n’ubuzima bw’urukundo kuri Uwamahoro byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru. Ni umukobwa uzwiho kugira ubwiza bukurura abagabo, akanakomoka mu muryango wifashije n’ubwo na we azi kuyashakisha hasi hejuru.


