Umukinnyi w’urwenya w’Umunya-Uganda, Anne Kansiime, yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasakaye ifoto ye yambaye ubusa, ibice by’ibanga bye byonyine bipfutswe n’imbuto n’imboga.
Iyi foto, yafashwe ubwo yari mu bikorwa byo gutegura igitaramo cye kizwi nka Comedy Grill muri Gicurasi 2025, yongeye gusakara kuri internet ndetse ikurura impaka ndende.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bayifashe nk’ihonyora umuco, abandi bayita “igitekerezo gishya kandi kigaragaza ubwiza.”
Mu gusubiza abari kuyinenga, Kansiime yanyuze kuri Instagram avuga ko iyo foto yakozwe n’ubuhanga bwa Artificial Intelligence (AI), ashimira Imana ko ubu ikoranabuhanga ribaho.
Anne Kansiime ni umubyeyi w’umwana umwe ndetse ni umwe mu bagore b’ibyamamare mu by’urwenya muri Afurika y’Iburasirazuba.



