Umunyarwenya Babu Joe yasangije abantu ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, aho yavuze ko yigeze kuremba cyane kugeza aho ajya muri koma iminsi itatu, ibintu asobanura nk’aho “yapfuye akazuka.”
Yavuze ko uburwayi bwe bwatangiye ku wa 2 Gashyantare 2026, ubwo yari afite gahunda nyinshi zirimo no kuyobora igitaramo. Gusa yatangiye kumva umunaniro udasanzwe, afataUmunyarwenya Babu Joe umwanzuro wo kuruhuka gato, ariko ntiyari azi ko ari intangiriro y’ikibazo gikomeye cy’ubuzima.
Abari kumwe na we, barimo bagenzi be banyarwenya, bamusanze atitaba telefoni, bamugeraho basanga arembye cyane. Bamujyanye kwa muganga, aho byabanje gukeka ko yitabye Imana, ariko abaganga bemeza ko akiri muzima batangira kumutabara byihuse.
Mu nzira ajyanwa ku bitaro, umutima we wahagaze inshuro nyinshi, ariko abaganga bawugarura. Ageze ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka ajya muri koma yamazemo iminsi itatu.
Ku munsi wa kane, yongeye gufungura amaso, asanga umuryango we uri kumusengera. Icyo gihe ni bwo abantu be bari bamaze kumenyeshwa ko ashobora gupfa.
Babu Joe yavuze ko mu gihe yari muri koma yumvise ameze nk’uri ahantu hijimye ariko hari umutuzo udasanzwe, ibintu avuga ko bitazibagirana. Anavuga ko yaje kuva aho hantu akagera ahandi hera cyane maze akabonayo Nyakwigendera Yvan Bravan na Jay Polly.
Nyuma yo gukira, yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse cyane. Ubu ngo intego ye si ugukora gusa, ahubwo ni ugusiga umurage ufite akamaro ku bandi.


