Umunyarwenya Eric Omondi yatawe muri yombi azira filime y’urukozasoni aheruka gusohora

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kane, yataye muri yombi umunyarwenya Eric Omondi ukomeye cyane muri kiriya gihugu, imukurikiranyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni.

Omondi yatawe muri yombi n’urwego rwa DCI rushinzwe gukora iperereza ku byaha.

Icyaha uyu munyarwenya akurikiranweho, gifitanye isano na filimi yise ‘Wife Material’ aheruka gusohora.

Itabwa muri yombi rya Omondi ryemejwe na Ezekiel Mutua uyobora ikigo cya Kenya gishinzwe amafilime, wavuze ko uriya munyarwenya yishe amabwiriza agenga imitunganyirize ya filime, agasohora igihangano kitemewe.

Eric Omondi yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike asohoye igice cya kabiri cya filime ye yise ‘Wife Material’.

Mu mashusho uyu munyarwenya yasangije abarenga miliyoni eshatu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, hagaragaramo abakinankuru bakinnye muri iriya filime barimo n’umuhanzi wo muri Tanzania Gigy Money na Sumaiyah, basandaguza ibintu banarwana agasabi bari mu kabari.

Abashinzwe umutekano bagaragara bagerageza guhosha imirwano, gusa muri aya mashusho hanumvikanamo amagambo y’urukozasoni.

Mu kandi gace Omondi agaragara yinjira muri kajugujugu ari kumwe n’umukobwa aba asoma igihe kirekire.

Filime ya Omondi igaragaramo abakinnyi batandukanye bo mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda.

Nka Uganda ihagarariwe n’ibyamamare nka Naditor, Diana Birungi, Raphaela Sibella Nsiimire, na Sumaiyah; mu gihe Tanzania ihagarariwe n’umuhanzi Gigy Mama, Suzan Faustine, Kyler Heyman, na Bertha.

Si bwo bwa mbere uyu munyarwenya ashinjwe ibikorwa by’urukozasoni.

Mu mwaka washize Mutua yavuze ko Studio Omondi afite i Lavington i Nairobi, nta kindi ikoreshwa uretse uburaya bukoreshwa abakobwa bakiri bato.

Muri 2018 ho byabaye ngombwa ko Omondi asaba imbabazi, nyuma yo gushyira amashusho kuri konte ye ya Instagram yambaye ubusa, ashishikariza abana bari munsi y’imyaka gukomeza koga.

Biteganyijwe ko umunyarwenya Eric Omondi azashyikirizwa urukiko kubera kurenga ku mategeko nk’uko Mutua yabitangaje.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *