24c9f4648cd4411c976bb7f189500388

Umunyarwenya Ken Flores yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya Ken Flores yapfuye ku myaka 28 azize umutima kuwa Kabiri, tariki 28 Mutarama nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe gupima impamvu z’ipfu rya Los Angeles.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko Flores yagiriye ikibazo cy’umutima mu rugo rwe aho umuntu wari kumwe na we yahise ahamagara ubutabazi bwihuse akanagerageza kumuha ubufasha bwa CPR mbere y’uko abaganga bagerayo. Gusa ku bw’amahirwe make bageze aho bemeza ko yamaze gushiramo umwuka.

Umuryango we watangaje iyi nkuru ibabaje ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Gatatu, uvuga ko utunguwe kandi wababajwe bikomeye n’urupfu rwe.

Bagize ati: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rutunguranye rwa mugenzi wacu, umuvandimwe wacu, n’umwana wacu Kenyi Flores.” Basabye ko bahabwa umwanya wo kwiyakira muri ibi bihe bikomeye.

Ken Flores yari yatangiye urugendo rw’ibitaramo bye yise Butterfly Effect Tour tariki 10 Mutarama muri Portland, Oregon, akaba aheruka gukora igitaramo muri Norcross, Georgia. Yagombaga gukomeza ibitaramo bye kugeza muri Mata, aho yari kuzasoza i San Diego.

41abb7f1ecee45f0b6c2720cfea1b2de 24c9f4648cd4411c976bb7f189500388 29600face49240188bac42208edd0317 md

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *