Umurambo w’umunyemari, Bertin Makuza uherutse kwitaba Imana azize indwara y’umwijima mu cyumweru gishize uri bushyingurwe kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe n’umuryango wa nyakwigendera.
[ad id=”44145″]
Makuza yitabye Imana aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal kuwa gatatu ushize afite imyaka 73, akaba assize umugore n’abana batandatu.
Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma iratangira muri iki gitondo iwe mu rugo ku Kicukiro, hakurikireho misa yo kumusabira muri Regina Pacis I Remera, nyuma umurambo usubizwe mu rugo aho ari bushyingurwe nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Claude Makuza.
[ad id=”44145″]
Bivugwa ko mbere yo kwitaba Imana makuza yabyutse mu gitondo bisanzwe akajya ku kazi ariko nyuma agatangira kumva atameze neza ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yapfiriye nk’uko byatangajwe n’umuryango we.Bivugwa kandi ko yari amaze igihe arwaye indwara y’umwijima.

Bertin Makuza yari nyiri ikigo cya Rwanda Foam Ltd, gifite uruganda Rwanda Foam rukora za matelas n’ibindi bikoresho byo ku buriri. Yari aherutse kandi kuzuza inyubako ifite agaciro ka miliyoni 42 z’Amadolari (miliyari 30 z’Amanyarwanda) izwi nka Makuza Peace Plaza iri mu mujyi wa Kigali rwagati.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


