Umupasiteri yanze kugendesha amaguru avuga ko Isi yuzuye ibyaha

Sangiza iyi nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kuzenguruka inkuru y’umupasiteri wo muri Kenya wanze kugendera ku butaka ngo kubera ko bukorerwaho ibyaha byinshi.

Uyu mu Pasiteri witwa John Mwangi wo mu itorero rya Revival ribarizwa mu gace ka Githurai muri Kenya yavuze ko umugaragu w’Imana adakwiye kugendesha ibirenge bye ku butaka bwuzuye ibyaha.

John Mwangi avuga ko azahora atwarwa n’abayoboke bo mu itorero rye mu gihe cyose bataramugurira imodoka yifuza yo mu bwoko bwa PRADO.

Yagize ati: “Umugaragu w’Imana ntashobora kugenda ku butaka bwuzuyeho ibyaha, nzajya ntwarwa n’abayoboke b’itorero ryanjye, mu gihe ntarabona PRADO VXL 3500.”

Pasiteri John Mwangi agaragara mu mafoto yicaye mu ntebe, ariko iteruwe n’abasore bane bambaye amakote bamutemberana, mu gihe atarabona iyo modoka yifuza azajya agenda yicayemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *