Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi w’u Burundi wari ucunze umutekano ahari Perezida Evariste Ndayishimiye, yuzuye umwuka atangira kwigisha abantu abasaba kwihana ibyaha byabo, kugira ngo bazabashe kwakira ‘Yesu uri hafi kugaruka’.

Ejo ku Cyumweru Perezida Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega, aho yari yitabiriye umuhango wo kwimika uwari kumusimbura ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD.

RĂ©verien Ndikuriyo wahoze ari Perezida wa Sena y’u Burundi ni we wasimbuye Ndayishimiye kuri uriya mwanya.

Ubwo umuhango wo kwimika Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD wari urimbanyije, umwe mu bapolisi mu bari bacunze umutekano utabashije kumenyekana amazina, yuzuye umwuka atangira kubwiriza abantu.

Amashusho yagiye hanze agaragaza uriya mupolisi wari ufite imbunda mu ntoki avuga mu ijwi riranguruye, asaba abantu kureka ibyaha bagakurikira Yesu Kristo, umugabo w’ukuri.

Ati: “Yesu ariho kugira ngo ukire, Yesu ariho kugira ngo ubone ubugingo. Niba warishwe n’ubujura, niba warishwe n’ubusambanyi, Yesu ariho ibi singira ubwoba bwo kubivuga. Oya! Ndavuga Yesu, ndavuga umugabo w’abagabo, ukomeye cyane, usumba bose.”

Uyu mupolisi akomeza agira ati: “Wowe uri nde wajya imbere y’ubutumwa bwiza, ko n’ababigerageje byabananiye?…Imana iravuga ngo tuyivuge, Imana iravuga ngo tuyivuge! None wowe uri nde warwanya ibyiza byayo, uri nde warwanya ubutumwa bwiza? Erega nta bwoba njyewe ngira, ndi mu mugabo w’abagabo. Yesu agiye kugaruka, Yesu agiye kugaruka! None ko Yesu agarutse, wowe munyabyaha unyumva uzajya he, ko Yesu agiye kugaruka uzajya he?”

Uyu wavugaga ko yatumwe n’Imana yakomeje avuga ko umwana w’Imana nagaruka abanyabyaha bazajya mu ngorane zikomeye cyane, abasaba kwihana bigishoboka.

Amakuru avuga ko uyu mupolisi yafashwe agashyirwa mu modoka ya Polisi yahise imujyana ahantu hataramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Nawe Munyamakuru Urakoze kumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza erega nibyo koko Yesu agiye kuza tube maso twitegure Kandi kumwitegura nu kwihana ibyaha tukezwa n’Amaraso ye

  2. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Nawe Munyamakuru Urakoze kumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza erega nibyo koko Yesu agiye kuza tube maso twitegure Kandi kumwitegura nu kwihana ibyaha tukezwa n’Amaraso ye

  3. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Abasirikare bajya bansetsa.Uzi ko n’iyo bari ku rugamba barasana,bagira igihe cyo gusenga,barangiza bakongera bakarasana?Na biriya byihebe by’Abaslamu (AL SHABAB,Boko Haram,AL Nasra,Hezbollah,etc…,bavuga ko iyo bica abantu baba barwanirira Imana.Ntabwo bazi ko Yesu nagaruka aribo azaheraho arimbura.Usanga abantu benshi biyita ko ari abarokore,nyamara bakora ibyo Imana itubuza.Ntitugakinishe Imana.Ndibuka abasirikare ba kera ukuntu bajyaga kurwana na FPR bambaye amashapule,nyamara bagiye gukora akazi ko kwica.

  4. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Abasirikare bajya bansetsa.Uzi ko n’iyo bari ku rugamba barasana,bagira igihe cyo gusenga,barangiza bakongera bakarasana?Na biriya byihebe by’Abaslamu (AL SHABAB,Boko Haram,AL Nasra,Hezbollah,etc…,bavuga ko iyo bica abantu baba barwanirira Imana.Ntabwo bazi ko Yesu nagaruka aribo azaheraho arimbura.Usanga abantu benshi biyita ko ari abarokore,nyamara bakora ibyo Imana itubuza.Ntitugakinishe Imana.Ndibuka abasirikare ba kera ukuntu bajyaga kurwana na FPR bambaye amashapule,nyamara bagiye gukora akazi ko kwica.

  5. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Buriya yajyanywe gukorerwa isuzumwa ngo harebweko ntakibazo cyindi yaba afite cyo mu mutwe.

  6. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Buriya yajyanywe gukorerwa isuzumwa ngo harebweko ntakibazo cyindi yaba afite cyo mu mutwe.

  7. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

  8. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

  9. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

  10. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

  11. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

  12. Umupolisi wari ucungiye Ndayishimiye umutekano yuzuye umwuka, asaba abantu kwitegura Yesu
    Amen erega namabuye azavuga reka mubakomeye humvikane umuburo bavuge yesu ubabarira ibyaha maze umurimo urangire dutahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *