Umurambo w’umucuruzi Mirimo wataburuwe nyuma y’imyaka hafi 5 ushyinguwe

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umucuruzi Mirimo Gaspard witabye Imana muri 2016, wamaze gutabururwa ku itegeko ry’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, nyuma y’uko hari abana babiri bagaragaje ko babyawe n’uriya mucuruzi bigakurura impaka z’urudaca.

Urukiko rwemeje ko kamarampaka ari uko Mirimo atabururwa, hagapimwa uturemangingo fatizo (DNA/ADN) twe n’utwa bariya bana basaba guhabwa umunani wa se, kugira ngo hamenyekane ukuri.

Amakuru avuga ko Ku wa Gatanu tariki 15, Mutarama, 2021 nibwo ababishinzwe bagiye gutaburura umubiri wa Gaspard Mirimo wari ushyinguye mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uwunganira abana bavuga ko ari aba Mirimo witwa Me Emmanuel Rukangira yabwiye ikinyamakuru Taarifa ko beretse urukiko ibimenyetso byunganira ibyo abana batangaga birimo n’amafoto bari kumwe na Se.

Uyu yavuze ko umwana mukuru yabwiye urukiko ko Gaspard Mirimo yita Se yamushyingiye bityo akemeza ko icyo ari ikindi cyemeza ko yamubyaye. Aba bana babiri umwe afite imyaka umunani undi akagira 30.

Me Rukangira ati: “ Kuba bemeje ko bazamutaburura ni icyemezo cy’urukiko kandi n’ahandi birakorwa. Itegeko ribyita kamarampaka.”

Avuga ko ubwo abana bagezaga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, umugore wa Mirimo witwa Gahongayire Winifride yaje muri urwo ruubanza atarezemo yerekana ko arufitemo inyungu, avuga ko atabazi abo bana, ko batari abana ba Mirimo.

Me Athanase Rutabingwa wunganira umugore wa Mirimo yabanijwe na kiriya gitangazamakuru uko yumvise ibimenyetso n’ingingo zatangwaga n’abana bavuga ko ari aba Gaspard Mirimo avuga ko atavuga kuri ‘case’ ngo zijye mu itangazamakuru.

Gaspard Mirimo yapfuye ku wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2016 azize uburwayi, agwa mu bitaro i Nairobi muri Kenya.

Muri 2004 yigeze kugirana ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubwo inzu ye y’ubucuruzi iri muri Nyabugogo hafi y’Ikiraro gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata yari igiye gusenywa kuko ngo yari yubatse mu gishanga.

Ikibazo cyabaye kirekire ndetse kigera no kuri Perezida Kagame.

Haje gufatwa icyemezo cy’uko inzu ye idasenywa kuko yari yarubatswe ubuyobozi burebera ikagera aho yuzura ntawe umuhagaritse.

Mbere y’uko haduka urubanza rw’abana babiri bavuga ko nabo ari aba Mirimo, byari bizwi ko yasize umugore n’abana bane.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umurambo w’umucuruzi Mirimo wataburuwe nyuma y’imyaka hafi 5 ushyinguwe
    Abagabo benshi bafite ABANA babyaye ahandi.Akenshi bitera ibibazo iyo ba SE bapfuye.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura amategeko y’Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

  2. Umurambo w’umucuruzi Mirimo wataburuwe nyuma y’imyaka hafi 5 ushyinguwe
    Abagabo benshi bafite ABANA babyaye ahandi.Akenshi bitera ibibazo iyo ba SE bapfuye.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko ubusambanyi buzabuza ababukora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura amategeko y’Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *