36edf80fc76f62d25ee2cb9d462264c9

Umuraperi DJ Unk yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umunyamerika, DJ Unk wamamaye mu ndirimbo nka Walk it Out na 2 Step yapfuye  azize uburwayi muri izi mpera z’icyumweru.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Big Oomp Robinson, wari usanzwe areberera inyungu ze binyuze muri sosiyete ye yitwa ‘Big oomp’ yari amaze imyaka igera kuri 25 bakorana.

Mu magambo yuzuye agahinda, Robinson yagize ati: “Tubabajwe no kubamenyesha ko Anthony Platt wamamaye nka DJ Unk yapfuye.”

Sherkita Long-Platt, umugore wa DJ Unk yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku muryango, ati: “Nabuze umugabo wanjye, abana babuze Se. Ubuzima bwacu ntibuzongera kuba nk’uko bwari bumeze.”

DJ Unk yatangiye umuziki mu 1998 ariko izina rye rizamuka cyane mu 2006 ubwo yasohoraga indirimbo Walk it Out yakunzwe cyane. Yakomeje kumenyekana kurushaho binyuze mu ndirimbo 2 Step, byatumye aba umwe mu baraperi bakomeye muri Atlanta, Georgia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *