3cbf771deb4a716632d7550620270273.jpg

Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Martell DeRouen wo mu Mujyi wa Houston muri Texas, akaba mubyara w’umuhanzikazi Beyonce, yasanzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nzu ye yishwe arashwe.

Ikinyamakuru San Antonio Express-News, cyashyize ku mugaragaro aya makuru, kivuga ko kuwa Kabiri ushize ari bwo abayobozi babonye umurambo wa Martell DeRouen bari gusuzuma uko imibereho y’abaturage yifashe muri iki gihe.

Ubusabe bwo gusaba igipolisi kureba uko DeRouen yari amerewe bwatanzwe n’umuntu utaravuzwe amazina wari umaze iminsi myinshi atumva akanunu ke.

Igipolisi kikaba cyahise gisohora impapuro zo guta muri yombi uwitwa Sasha Skare, hemejwe ko ari we ukekwaho kwica nyakwigendera nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya KSAT yo muri Houston. Iyi kandi ngo si inshuro ya mbere uyu mukobwa w’imyaka 21 ahanganye n’amategeko, kuko mu 2019 nabwo yashinjwe kurwana kwavuyemo kurasa uwari umukunzi we akamwica.

Uyu muraperi wishwe wabarizwaga mu gace ka San Antonio yari azwi cyane nka mubyara w’umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce Knowles binyuze kuri nyirakuru ubyara nyina, Agnéz Deréon, inzu y’imideri ya Tina Knowles (nyina wa Beyonce), House of Deréon, yitiriwe.

3cbf771deb4a716632d7550620270273.jpg
Sacha Skare

Ukekwaho kumwica, Sasha Skare, wari wafunguwe by’agateganyo kuva muri Mutarama 2020 kuko akurikiranweho ikindi cyaha twavuze haruguru, nawe azwi mu ruhando rwa muzika muri San Antonio ndetse muri Mata umwaka ushize yasohoye indirimbo yatunganyijwe na Kardone.

Umugore wa nyakwigendera witwa Joia mu itangazo yasohoye yagize ati: “Nta buryo twamusimbura ariko ndabinginze mudufashe kubona uyu mukobwa (Sacha),”

Yakomeje agira ati: “Ni umuntu mubi cyane kandi nizeye ko azongera akica. Nimumubona turabinginze mubimenyeshe polisi.”

Hagati aho abari abafana ba DeRouen nabo bakurikiranye uwabahekuye bagera kuri konti ya instagram bivugwa ko ikoreshwa na Sacha Skare bamusaba kwishyikiriza ubuyobozi mu gihe kumuhiga bikomeje.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

  2. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

  3. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

  4. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

  5. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

  6. Umuraperi Martell DeRouen, mubyara wa Beyonce, yishwe arashwe
    Hagiye mama na data bagiye ntibagaruke nkaba ntorohewe niy’isi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *