Umuraperikazi Cardi B yagiye gusaba gatanya hagati ye n’umuraperi Offset

Sangiza iyi nkuru

Umuraperikazi Cardi B, kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Nzeri, yagiye gusaba gatanya hagati ye n’umugabo we nawe w’umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi nka Offset, ubarizwa mu itsinda Migos, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six. Ni gatanya asaba mu buyobozi bw’akarere ka Fulton ko muri Georgia.

Aba bahanzi bombi bamaranye imyaka itatu bashyingiranwe, bakaba bafite umukobwa w’imyaka ibiri witwa Kulture. Aba bombi bagiye bagirana ibihe byiza ndetse n’ibibi, ariko baza kugirana ikibazo gikomeye mu 2018 ubwo Cardi B yashinjaga Offset kumuca inyuma maze akiyemeza gutandukana nawe.

Icyo gihe yagize ati: “Nzahora numva urukundo rwinshi kuri we kuko ari se w’umukobwa wanjye.”

Offset yabashije guca bugufi asaba imbabazi yikura muri iki kibazo, nyuma yo kujya mu bitaramo bya nyina w’umukobwa we afite indabyo ndetse akazamura ubutumwa bugira buti: “Nsubirana, Cardi.”

Nyuma yo kwiyunga, Cardi B yabwiye ikinyamakuru Vogue, ati: “Igihe njye n’umugabo wanjye twagiranaga ibibazo, uziko yanciye inyuma n’ibindi, nahisemo kugumana na we no gukorana nawe. Abantu benshi barandakariye; abagore benshi baratengushywe, ariko ni ibintu by’ubuzima busanzwe. ”

Kuri iyi nshuro ariko, bigaragara ko Cardi B nta yandi mahirwe aha umugabo we. Biteganyijwe ko ku itariki ya 4 Ugushyingo ari bwo iburanisha rizaba kugira ngo urukiko rwemeze gatanya. Gusa, kuri iyi nshuro icyo ibi byamamare byombi byaba byapfuye ntikiramenyekana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *