Umurenge wo mu Karere ka Muhanga umaze imyaka 15 utagira ibiro

Sangiza iyi nkuru

Umurenge wa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga kuva mu 2006 hajyaho urwego rw’Umurenge nta nyubako yitwa ibiro byawo irabaho.

Uyu murenge ubu urakorera mu nyubako z’akagari ka Ruli, bikavugwa ko ubu wamaze kubona ikibanza kizubakwamo inzu uzakoreramo.

Uretse ibibazo by’Umurenge wa Shyogwe, iya Nyamabuye Nyarusange nayo ikorera mu nyubako zishaje.

Hari abaturage bo mu Karere ka Muhanga basaba ko ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bikwiye kuvugururwa cyangwa hakubakwa ibishya, kuko ibihari bitajyanye n’igihe.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko hari imirenge itatu icyeneye ibiro, gusa umushinga wo kuyibakira uracyashakirwa ingengo y’imali.

Bamwe mu batanga serivisi mu biro by’iyi mirenge nabo bagaragaza ukubangamirwa, no kutazinoza by’umwihariko uko bikwiye cyane igihe abaturage babagannye ari benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabwiye RBA ko iki ari ikibazo kizwi gusa hari inyigo zakozwe hagamijwe gushaka ingengo y’imali izakoreshwa mu mushinga wo kuhubaka ibiro bigezweho.

Akarere ka Muhanga kagizwe n’imirenge 12, igera ku icyenda ikorera mu nyubako zahoze ari iz’amakomine ikaba nta kibazo cyo gukorera mu biro bito ifite usibye kuba bavugurura igihe bibaye ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *