akon_1.jpg

Umuririmbyi Akon agiye kubaka umujyi w’ibirahuri muri Afurika(Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Aliaune Badara Thiam wamenyekanye nka Akon agiye gushyira mu bikorwa umushinga yise Akon City uzarangira Afurika yungutse umujyi w’akataraboneka.

akon_1.jpg

Akon bivugwa ko uyu mujyi agiye kuwubaka mu gihugu cye cy’inkomoko cya Senegal, imirimo yo kuwubaka ikazatangira muri Gashyantare 2021.

Uyu mushinga bivugwa ko uzatwara miliyari 6 z’amadolari y’Amerika, Akon avuga ko uhenze adashobora kuwushyira mu bikorwa nta baterankunga, bityo ngo muri iyi minsi isigaye ari mu bikorwa byo gushaka abaterankuga biyongera ku bo asanganwe bazamufasha kuwushyira mu bikorwa.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n’abantu bagera ku 300,000.

Aganira n’itangazamakuru ku wa Mbere, Akon yavuze ko uyu mujyi ari isomo azaha abandi bantu baba mu mahanga babuze icyo bamarira ibihugu bakomokamo.

Yagize ati: ”Mu gihe uje uvuye muri Amerika cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara”.

Akon asanzwe afite umushinga yise ‘Akon Lighting Africa’ umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 bya Afurika.

akon_2.jpg

akon_3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *