Umuririmbyi watsindiye Frw miliyoni 50 muri Next Pop Star ntayahabwe yitabaje Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Kibatega Jasmine wegukanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40 mu irushanwa ry’abanyempano rya Next Pop Star muri Werurwe 2021, yitabaje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kugira ngo amufashe kurenganurwa, kuko ngo ntarayahabwa.

Mu ijoro rya tariki ya 17 Werurwe ni bwo ikigo More Events gitegura iri rushanwa cyatangaje ko Kibatega ari we uryegukanye, cyemeza ko azahembwa Frw miliyoni 10, andi miliyoni 40 agashyirwa mu mishinga y’umuziki we, ndetse yari yaranemerewe kuzakorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’amezi menshi atarahabwa aya mafaranga, Kibatega yagiye kurega More Events n’umuyobozi wayo Dushime Christian, asaba urukiko rw’ubucuruzi kubahatira kumuha amafaranga yatsindiye yose uko ari miliyoni 50, agahabwa n’indishyi y’akababaro.

More Events yo mu kwisobanura, yavuze ko impamvu Kibatega atahawe iki gihembo ari uko yatandukanye n’umujyanama we wari mu masezerano y’iri rushanwa, bituma ikigo Network Showbiz LLC cyagombaga kugitanga kibisubika, yegeka amakosa kuri uyu muririmbyi n’umujyanama we.

Uriko rw’ubucuruzi tariki ya 18 Ugushyingo 2021 rwategetse More Events kwishyura Kibatega aya mafaranga yose n’indishyi ya Frw 2,504,089, rukura Dushime muri iki kirego rushingiye ku kuba ari umunyamigabane muri iki kigo, aho kuba nyiracyo, ariko uyu muririmbyi yarajuriye asaba ko Dushime asubizwa mu kirego.

Kibatega yitabaje Perezida Kagame

Uyu muririmbyi yifashishije urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 yanditse uruhererekane rw’ubutumwa yageneye Umukuru w’Igihugu, asobanura imiterere y’ikibazo cye mu ncamake y’ibyavuzwe haruguru.

Yagize ati: “Nagejeje iki kibazo mu rukiko ariko ntacyo biri kumarira kubera ko nta mafaranga mfite yo kugikurikirana. Ikindi, nakoresheje igihe cyinshi ubwo nari ntegereje igihembo nasezeranyijwe ngo kizamfashe guteza imbere impano yanjye mu buryo bufatika, n’amahirwe nasezeranyijwe n’ikigo cyitwa More Events n’Umuyobozi Mukuru wacyo Dushime Christian, uvuga ko yakiriye amafaranga y’igihembo ariko urukiko ntitwemeza uruhare rwe.”

Kibatega yavuze ko u Rwanda ari igihugu gihagaze neza mu gushyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, asaba Umukuru w’Igihugu kwinjira mu kibazo cye. Ati: “Nyakubahwa, itoteza ku marangamutima no ku mubiri nakorewe muri aya mezi ashize riteye agahinda, nkaba nashimira ukwinjira muri iki kibazo kwabaho n’ingamba zafatwa mu kumfasha.”

Irushanwa Next Pop Star ni ubwa mbere ryari ribereye mu Rwanda. Ryitabiriwe n’abandi barimo Ish Kevin, Cyiza Jackson na Gisa Cy’Inganzo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuririmbyi watsindiye Frw miliyoni 50 muri Next Pop Star ntayahabwe yitabaje Perezida Kagame
    Ariko hari imyanzuro n’ibisobanuro abantu bamwe bafata cyangwa batanga,ukibaza niba bazi ko abo babwira ari injiji,ukumirwa! Ubwo se ari nyiri guhatana(gukora irushanwa)n’umujyanama we,ninde watsindiye igihembo? Uruzi yenda n’iyo bavuga ko bakimwimye kuko ari umwana kandi umurera akaba atagaragara! Ariko amashuri abantu bagaragaza ko bize,benshi nyoberwa uburyo bagiye bayarangiza mugihe no mukazi batekereza batya!?

  2. Umuririmbyi watsindiye Frw miliyoni 50 muri Next Pop Star ntayahabwe yitabaje Perezida Kagame
    Ariko hari imyanzuro n’ibisobanuro abantu bamwe bafata cyangwa batanga,ukibaza niba bazi ko abo babwira ari injiji,ukumirwa! Ubwo se ari nyiri guhatana(gukora irushanwa)n’umujyanama we,ninde watsindiye igihembo? Uruzi yenda n’iyo bavuga ko bakimwimye kuko ari umwana kandi umurera akaba atagaragara! Ariko amashuri abantu bagaragaza ko bize,benshi nyoberwa uburyo bagiye bayarangiza mugihe no mukazi batekereza batya!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *