candle-pic.jpg

Umuriro utwika wadutse mu rusengero ubwo habaga ikiriyo cya TB Joshua

Sangiza iyi nkuru

Umuriro utwika wadutse ubwo abagera ku bihumbi bitandatu bari mu rusengero rwitwa Synagogue Church of All Nations rwashinzwe na Temitope Balogun Joshua uzwi nak TB Joshua, ubwo hari ikiriyo cyo kumwibuka.

Kuwa Mbere, ubwo abakirisitu benshi bari bacanye za buji nyinshi, bayobowe n’umugore wa TB Joshua, Evelyne Joshua, umuriro waje nka Gatera, utwika ahabikwa ibikoresho mu rusengero.

Aba bari batangiye umunsi wa mbere w’ikiriyo kuko bazamara icyumweru cyose bibuka TB Joshua wapfuye ukwezi gushize.

Abayobozi mu rusengero bavuze ko iyo nkongi yateye saa tanu z’ijoro kandi ko ” Yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.”

TB Joshua bamwe bitaga umuhanuzi ntiyakunze kuvugwaho rumwe akiri ku Isi. Hari abapasiteri bamufata nk’umutubuzi ari nako bamwe mu banyepolitiki batahwemye kumwikoma.

candle-pic.jpg
Buji mu birori byo kwibuka TB Joshua

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *