Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane, itariki 10 Kamena, umunyapolitiki Philippe Mpayimana yibasiye abanyapolitiki bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera hanze y’igihugu no mu Rwanda, abashinja gukorera ba mpatsibihugu, Ingabire Victoire uri mu batunzwe urutoki nawe yasubije Mpayimana avuga ko ntacyo ari cyo kuburyo yamuha amasomo.
Ibi Mpayimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho yanenze bikomeye abanyapolitiki bakorera mu mahanga ariko anenga n’abakorera mu gihugu ashinja kunezeza ba mpatsibihugu.
Ati “ Abanyapolitiki dukorera mu Rwanda dukwiye kwiha agaciro kugirango abiyita abanyapolitiki bari mu mahanga bumve ko mu by’ukuri, mu mahanga ntituhabereye gukora politiki.”
Yavuze ko nawe ubwe yabaye mu mahanga, ariko iyo bari mu mahanga usanga bari mu mirimo imwe n’imwe abona nk’iciriritse nko guterura amakarito, abaterura abarwayi abaterura abasaza, ariko hari n’abandi bafite utuzi twiza ariko mu by’ukuri baba baragiye gushaka amaramuko.
Mpayimana kandi anakomoza ku banyapolitiki bakorera mu gihugu imbere nabo ashinja gukorera gushimisha abo yita ba mpatsibihugu. Atanyuze ku ruhande, uyu atunga urutoki Ingabire Victoire, Perezda w’ishyaka, DALFA Umurinzi, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, na Me Bernard Ntaganda, wa PS Imberakuri, igice kitemewe n’amategeko, avuga ko bashingira politiki yabo kuri ba mpatsibihugu.
Ati “ Inkuru mperutse gusoma, umunyapolitiki Ingabire Victoire ati “njyewe nifuza ko ya nama y’ibihugu bivuga icyongereza yagombaga kubera mu Rwanda nibashaka ntizigere iba kubera ko nta burenganzira bagira n’ibiki n’ibiki..”
Mpayimana avuga ko ibi umunyapolitiki n’iyo yaba atavuga rumwe n’ubutegetsi biba bitamureba. Ati “ Njye mpamya ko umurongo wo gukora politiki w’Abanyarwanda biyita opozisiyo watakaye, niyo mpamvu nubwo nigenga niyemeje kuba inkingi ya opozisiyo.”
Umunyapolitiki, Ingabire Victoire ariko nawe ntabwo yaripfanye yagize icyo asubiza Philippe Mpayimana, avuga ko ntacyo ari cyo ku buryo yagira icyo amubwira .
Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika, Ingabire Victoire yavuze ko akora politiki iri mu nyungu z’abaturage.
Ati “ Ntabwo mpatsibihugu arara adasinziriye kubera ko umuturage wo mu Rwanda afite ikibazo cy’ireme ry’uburezi umwana we ahabwa. Ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko hari Abanyarwanda uyu munsi ubukene bugejeje kure badashobora kurya, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe nuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cyacu badafite uruvugiro ruhagije.”
Ingabire Victoire yakomeje avuga ubutumwa yamuha niba ari umunyapolitiki w’ukuri.
Ati “ Ijambo rimwe namubwira niba ari umunyapolitiki w’ukuri, asome amategeko y’igihugu, yumve itegeko nshinga icyo rivuga, Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gukora politiki, nace bugufi duharanire kubaka igihugu kigendera ku mategeko yumve ko atari hejuru y’amategeko.”
Yakomeje agira ati “ Ubundi se Mpayimana ni iki ku buryo yumva hari icyo agomba kubwira Ingabire? Ntacyo ari cyo. Ni Umunyarwanda nkanjye nta burenganzira afite bwo kumbwira ngo Ingabire arakora ibi cyangwa arakora ibi. Icya kabiri mubwira nukumva ko politiki nshyize imbere ni iyo guharanira inyungu y’umuturage ntabwo ari iyo guharanira ibyo nshyira mu gifu cyanjye”.
Philippe Mpayimana yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu agatsindwa, ndetse agahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko mu 2018 nabwo ntibyamuhira.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

8 Responses
Umuriro watse hagati y’abanyapolitiki Philippe Mpayimana na Ingabire Victoire
Umuntu warangije amashuri mato bimugoye harya buriya aba afite ubushobozi bwo kumva neza amategeko!!!

Oroshya nkwibwirire Uti harya wigizeintakoreka wigizigishegabo,Impamvu Utakwigereranya na Mpayimana nuko Mpayimana Atarumunyabyaha nkawe ntiyigeze akatirwa ninkiko nkawe ntangenga bitekerezo ya Genocide yigeze imugaragaraho nkuko bimeze kuriwowe wamugorewe Mpayimana ntiyigeze ashinga Ishyaka cyangwumutwe w’abicanyi nkawe wamugorewe nkiyumaze gushinga ireng’itatu y’abicanyi ubugambanyi uhorukorera igihugu cyacu mubazungu ntawubiyobewe uretse kubyirengagiza gusa twibaza Impamvu udasubira muri gereza ukarangizibihano wakatiwe oroshya nkubwireko uretse gutoba utazigera ubumuyobozi muriki gihugu narimwe kuberako ufitumutima mubi winyamanswa kanduzapfa wifuz’ibyutazajyeraho.

Ariko Mana yo mu ijuru,koko nkaba Imana yagiye ibaha ubwenge bwo mumutima koko.ubu harya ngo mutegereje kuzaba abayobozi bejo hazaza?ariko mwazasubiye mubitabo mwize cyeraaaa,mukareba ko hari impinduramatwara yigeze ibaho hakoreshejwe umunwa nkuwo mufite.muba mubeshya rubanda ngo muri ibihanganjye kugirango zareta zibarohe mugereza bapfiremo ubusa.reba Rumumba arihe,kayibanda,umwami rudahigwa,mumbutu,idiyamini n’abandi. mwatuje ra!mwaretse politiki mukibera abaturage mukitungira imiryango. politike y’Afrika njye mbona utayitondeye wajya mugitaka bakaguhamba n’ukuri ku Imana!n’amashiraniro.Iteka ikibi ntikiramba bijyera aho Imana ikabinyuza hirya rubanda rugufi bakabona amahoro. uriya uvuga ko abantu bihwe n’inzara kano kanya uwamurira president ibi avuga ntiyazongera kubivuga. yabanza akihaza ubundi agahaza imiryango ye kuzayihetura hazaba hashize igihe kingana gute ? kuzahaza inshuti,abo biganye muri primaire,segondaire,iniverste.ubwo azajyera kubaturage ryari ? mujye mutuza muzaze mugihugu cyacu mwiyubakire aho muvuka.

See ubundi Victoire utifuza ko amanama atabera mu gihugu,iyo
hari icyo ayo manama yinjije mu gihugu ntacyo umuturage abayungutse? Ahubwo abarwanya izo nama nababa batifuza ineza y’umuturage . Politique ivugira umuturage n’imishakira ibyiza. Ibikorwaremezo s’inyungu y’umuturage.Services zitangwa nur’ayo manama,siziteza imbere umuturage? Bajye babeshya injiji,ariko bubahe umuturage.Ntabwo abaturage twese turi mu kigare cyabo.