Umugabo w’umurundi witwa Bucumi, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko yishe abana be babiri abakase amajosi ahita atoroka.
Mu majyaru y’Uburundi mu ntara ya Kayanza muri komini ya Gatara , niho habereye iyi sanganya, aho uyu mugabo yishe abana be babiri umwe ufite imyaka 6 n’undi ufite imyaka 4 ahagana saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.Umwana mukuru yitwaOmer Nishimwe naho umuto yitwa Mireille.
Mbere y’uko abo bana bicwa, ngo abaturanyi babanje kumva umwana umwe avugije induru ariko idakanganye , abaturanyi ntibabyitaho bakomeza kuryama bategereza ko bucya.Icyo gihe induru ivuga ngo nibwo uwo mugabo yabishe.
Umwe mu baturanyi b’uwo muryango yavuze ko Bucumi yicishije abana be umuhoro. Ati“Bucumi yishe abana be babiri bafite imyaka 6 na 4 akoresheje umuhoro maze abaca amajosi.”
Aba baturanyi ngo mu gitondo ubwo bageraga mu rugo rw’uwo muryango batunguwe no kubona imirambo y’abo bana iryamye mu kiziba cy’amaraso.Bongeyeho ko uru rugo rwari rusanzwe mu makimbirane n’ubushotoranyi, aho ngo Bucumi yahoraga akimbiranye n’umugore we witwa Imelde Nyabenda.
Imvano y’ayo makimbirane ngo n’uko uwo mugore yajya aca inyuma Bucumi nkuko ngo yahoraga abimushinja niko kwanzura kuva mu rugo abanje kwica abana.
Undi muturanyi ati “Abashakanye bamaranye umunsi wose batongana. Bucumi yashinje umugore we kumuca inyuma, ariko ahakana ibyo yamushinjaga. Kubera ko umugabo we yababaye cyane, yahisemo kutaguma mu rugo. Ikibabaje ni uko Bucumi yatuye umujinya abana be.”


