Madamu Jeannette Kagame avuga ko umuryango utekanye ari ufite imibereho myiza muri rusange kandi abawugize bakaba bazi neza ko u Rwanda ruhera muri bo.
Ubwo yifatanyaga nâabaturage bâumurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, Intara yâIburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, mu biroro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wâAbagore, Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko Umuryango ariwo shingiro ryâigihugu.
Agendeye ku nsanganyamatsiko yâuyu mwaka igira iti âDufatane Urunana, Twubake Umuryango Utekanyeâ, Madamu Jeannette Kagame yagize ati âIyo tuvuga umuryango utekanye, si ukuvuga gusa umuryango utuye ahatari intambara cyangwa amakimbirane. Umuryango utekanye, ni ufite imibereho myiza muri rusange. Ni umuryango wateguwe, kandi nawo ukaba wariteguye kubana neza. Ni umuryango, abawugize basobanukiwe ko u Rwanda ruhera mbere na mbere muri bo.
Yakomeje avuga ko ari umuryango usobanukiwe ko âUmwana ari ishema ryâUmuryangoâ. Bityo ugafata icyemezo cyo kubyara abo ushoboye kurera nâigihugu gishoboye kwitaho. Bakarindwa kugwingira, bakaba abana batekanye, bakura neza maze bakarangwa nâubumenyi, kuko twabubahaye nkâumuryango! Nkâuko mubizi âNtawe usarura aho atabibyeâ.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika kandi yavuze ko umuryango utekanye ari usobanukiwe akamaro ko guha abana bâabahungu nâabakobwa amahirwe angana; ugaha agaciro ibiganiro hagati yâabawugize, haba mu bijyanye nâubukungu, imibereho myiza ndetse nâibindi byemezo. Ndizera ko ntawe utifuza umuryango nkâuyu.
Yabibukije ko gahunda ya Guverinoma yâu Rwanda yâimyaka irindwi, ifite intego yo âKugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanyeâ. Akabibutsa ko nabo bafite uruhare rukomeye mu kubaka uyu Munyarwanda.
Nkâuko kandi yagiye abigarukaho cyane ko Umuryango ariwo shingiro ryâigihugu. Yabwiye abatuye aka karere ka Nyamasheke ndetse nâAbanyarwanda bose muri rusange ko bafite inshingano zo kuwuherekeza, mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kubaka Umunyarwanda ushoboye, ubayeho neza kandi utekanye.
Umunsi Mpuzamahanga wâAbagore watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka wa 2004. Wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Insanganyamatsiko yâuyu mwaka igira iti âDufatane Urunana, Twubake Umuryango Utekanyeâ.
Â


