Umuryango wa Charles Tusibura, Umugande bivugwa ko afungiye mu Rwanda kuva ku itariki 27 Ukwakira urasaba Guverinoma ya Uganda kugira icyo ikora kugirango afungurwe, ukanasaba iy’u Rwanda kumugeza mu rukiko niba hari icyaha yakoze.
Tusubira w’imyaka 39 ni we nyiri ikigo Kleenville Media gikora ibijyanye n’ubushabitsi bw’amasoko no kwamamaza gikorera mu Rwanda kuva mu 2011. Bivugwa ko yakuwe iwe ku Kicukiro n’abashinzwe umutekano bafatanyije n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka.
Mukase witwa Perepetwa Tusubira, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New Vision, yasabye Guverinoma ya Uganda kugira icyo ikora umuhungu we akarekurwa.
Yanasabye Guverinoma y’u Rwanda gufasha umuryango wabo byibuze ikajyana Tusubira mu rukiko aho kumufungira ahantu avuga ko hatazwi.
Perepetwa ati: “Ndatakambira Guverinoma ya Uganda ngo idufashe. Nk’umuryango turashaka kubona umuhungu wacu. Turizera ko arimo gukorerwa iyicarubozo. Niba hari icyaha yakoze , ndasaba Guverinoma y’u Rwanda kumujyana mu rukiko, kugirango ibye bimenyekane ku mugaragaro.”
Twibubutse ko nta rwego na rumwe rw’umutekano mu Rwanda ruremeza cyangwa ngo ruhakane ko rufite Tusubira.
Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda, Ann Katusime, ubwo yabazwaga iby’iki kibazo yavuze ko nta burenganzira afite bwo kukivugaho, ariko yemeza ko koko Tusubira yafatiwe mu Rwanda, yongeraho ko ambasade irimo gukurikirana ikibazo cye kandi ivugana n’umuryango.
Ati: “Twandikiye ibaruwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ariko tunabimenyesha Guverinoma ya Uganda. Turi kuvugana n’umuryango we hano mu gihe dutegereje igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda.”


