Umuryango w’umunyamakuru wishwe afasha FBI gucakira Kabuga Felicien uratabaza

Sangiza iyi nkuru

Icyizere cyo kubona ubutabera cy’umuryango w’umunyamakuru wo muri Kenya, William Munuhe, wishwe ubwo yari arimo arafasha FBI gukurikirana Umunyarwanda, Kabuga Felicien, kiragenda kirushaho kuyoyoka nyuma y’aho ubutabera bw’iki gihugu bukomeje kwirangagiza ubusabe bwawo bwo guhabwa impozamarira.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Standard iravuga ko icyizere cyo kubona ubutabera kuri uyu muryango kigenda kiyoyoka mu gihe ikirego cyo gusaba ingurane cyatanzwe mu Rukiko Rukuru rwa Nakuru gisa nk’ikigiye guteshwa agaciro.

Umunyamakuru Munuhe yafashaga igipolisi mu mugambi wo gucakira Kabuga Felicien wari waracuzwe na FBI na SCP (Special Crime Prevention Unit). Yaje kwicwa ku itariki ya 14 Mutarama 2003, umunsi yagombaga guhuriraho na Kabuga.

Umucamanza mukuru muri uru rukiko, Joel Ngugi, yagiriye uyu muryango inama yo gusaba ubufasha mu kigo gitanga inama mu by’amategeko kizwi nka ‘Kituo Cha Sheria’ ngo kibafashe gukomeza gusunika ikirego cyabo.

Umucamanza Ngugi yabwiye mukuru wa Munuhe, Josephat Mureithi, ari nawe waregeye indishyi, ko kuva Kabuga Felicien, ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yafatwa, Urukiko Rukuru rufite aho rugarukira mu kwita kuri iyi dosiye.

Uyu yagize ati “Ingingo ishaka ko Kabuga atangazwa ko yapfuye cyangwa ari muzima yemejwe nyuma yo gufatwa kwe. Indishyi zizagerwaho gusa nyuma y’urubanza rwa Kabuga.”

Ibi bije nyuma y’amezi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwandikiye uyu muryango ruwumenyesha ko urupfu rwa Munuhe rutari mu byo rugomba gukurikirana.

Mu 2019, Mureithi yagiye mu Rukiko Rukuru rwa Nakuru, arega guverinoma ayishinja kwanga gukora iperereza ku rupfu rw’umuvandimwe we.

Yashyize mu majwi abantu barimo Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umutekano akaba n’umuhuzabikorwa wa guverinoma, Umukuru w’Igipolisi (IGP), Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (DCI), Umuyobozi w’Ubushinjacyaha (DPP) n’abandi.

Kabuga Felicien yafatiwe mu Bufaransa ku itariki 16 Gicurasi 2020, mbere yo koherezwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha aho ategereje kuburana ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuryango w’umunyamakuru wishwe afasha FBI gucakira Kabuga Felicien uratabaza
    Denis! Mbwira neza: umunyamakuru wagambaniraga Kabuga yamutanze gupfa? Ubwo se si igihano cy’Imana?

  2. Umuryango w’umunyamakuru wishwe afasha FBI gucakira Kabuga Felicien uratabaza
    Denis! Mbwira neza: umunyamakuru wagambaniraga Kabuga yamutanze gupfa? Ubwo se si igihano cy’Imana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *