Muri Nzeri umwaka ushize Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zavuzwe muri Operasiyo yiswe iyo gutsinsura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa iza guhagarara nyuma y’iminsi mbarwa nta n’icyo igezeho.
Iyi Operasiyo yatangijwe ku itegeko rya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu gihe i Luanda muri Angola harimo habera ibiganiro Leta y’u Rwanda n’iya RDC zarimo ziganiriramo gahunda yo gusenya uriya mutwe usanzwe ufitanye umubano wihariye na Leta y’i Kinshasa.
GĂ©nĂ©ral-Major JĂ©rĂ´me Chico Tshitambwe wari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe Ibikorwa n’ubutasi ni we wari wahawe kuyobora iriya Operasiyo, afatanyije n’abarimo Gen Fall Sikabwe wari umuyobozi umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC muri Kivu zombi cyo kimwe na GĂ©nĂ©ral-Major Peter Nkuba Cirimwami usanzwe ari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu wa nyuma asanzwe azwiho kugirana ubucuti bukomeye n’abayobozi bakuru ba FDLR.
Raporo nshya y’impuguke za Loni kuri Congo ivuga ko RDC yateguye ibi bitero byafashwe nk’ikinamico, mu rwego rwo “kwivanaho igitutu yarimo yotswa cyo kureka imikoranire na FDLR.”
Ni igitutu cyiyongereye ubwo habonekaga inyandiko ya Perezida Félix Tshisekedi isaba Niger koherereza RDC Abanyarwanda batandatu baba ku butaka bwayo barangije igifungo bari barakatiwe, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Impuguke za Loni muri raporo yazo, zivuga ko ku wa 23 no ku wa 24 Nzeri 2024, ingabo zidasanzwe za RDC zari ziyobowe na Lt Col Donatien Bawili ari bwo zatangije ibitero ku birindiro bya FDLR biri hafi ya Sake; mu duce turimo Shove, Kimoka, Lupango na Mubambiro. Icyo gihe ibirindiro byatewe binarimo n’ibyarimo abakomando b’uriya mutwe bazwi nka CRAP.
Intego y’ibi bitero bya FARDC kuri FDLR yari iyo “gusenya ibirindiro bya FDLR ndetse no kwica cyangwa gufata Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora igisirikare cyayo n’abandi bayobozi bakuru.”
Amakuru BWIZA izi ni uko mbere y’uko biriya bitero biba, Gen Omega yaburiwe bikaba ngombwa ko ahunga.
Raporo ikomeza ivuga ko hagati y’itariki ya 25 n’iya 26 Nzeri, Brigade ya 11 ya FARDC yari iyobowe na Gen. Papi Lupembe, aho gutera ibirindiro bya FDLR yateye ibirindiro by’umutwe wa Alliance des patriotes pour un Congo libre et souverain (APCLS) biherereye mu gace ka Rusayo ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Ni igitero ngo cyarakaje cyane APCLS n’indi mitwe bahuriye mu ihuriro rizwi nka Wazalendo, ndetse banabwira FARDC ko bava ku rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 bafatanyamo.
Amakuru yatanzwe na Cirimwami avuga ko mu bitero byari bigamije gutsinsura FDLR byakozwe na FDLR, nta muyobozi n’umwe w’uyu mutwe wigeze abigwamo; bijyanye no kuba byagiye kuba Omega n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR baramaze guhungira mu gace ka Kilimanyoka muri Nyiragongo.
Umusaruro wavuye muri ibi bitero bya FARDC ni ukwirukana muri Mubambiro na Shove imitwe imwe ya FDLR, gusa yanashoboye gufata mpiri abarwanyi benshi b’uriya mutwe ndetse n’ab’uwa APCLS biganjemo abana bato. FARDC kandi yashoboye kwica batatu muri bo, abandi 12 n’abasivile benshi irabakomeretsa.
Iriya Operasiyo kandi Ingabo za RDC ngo zayifatiyemo imbunda 22 ndetse n’amasasu 54,259. Ni ibikoresho bya gisirikare birimo ibyakozwe muri 2021 na 2022; ibishimangira ubufasha Igisirikare cya Congo gisanzwe giha uriya mutwe.
Impuguke za Loni zivuga ko umusaruro nkene wa biriya bitero werekana “intege nke za FARDC mu bijyanye no gukora ibikorwa, ndetse n’ubwumvikane buke buri mu bayobora ingabo zayo ku mubano bafitanye na FDLR.”
Uko FDLR na Wazalendo bakiriye biriya bitero n’iherezo ryabyo
Mu busanzwe FDLR na Wazalendo bafatanya na FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23.
Ubwo FARDC yagabaga kuri FDLR ibitero byo muri Nzeri 2024, Wazalendo biciye muri Guidon Shimiray Mwissa uyiyobora yashinje ingabo za Congo ubugambanyi.
Gen Guidon ubwe yamaganye biriya bitero, gusa asaba ko habaho ubumwe hagati y’imitwe ya Wazalendo yari yamaze kwivanga na FDLR ndetse na FARDC.
Kuvanga uriya mutwe n’aba Wazalendo byari mu rwego rwo kwerekana ko FDLR itakibaho.
Raporo y’impuguke za Loni ivuga ko mu rwego rwo kongera kwiyunga, ku wa 27 Nzeri GĂ©nĂ©ral-Major Cirimwami yasabye abayobozi ba Wazalendo kwamagana ibitero byaherukaga kugabwa kuri FDLR na APCLS, ibyo baje kubahiriza.
Raporo ikomeza ivuga ko mu ibanga rikomeye, abayobozi bakuru ba FARDC n’aba Wazalendo basabye abarwanyi b’iyi mitwe kwizeza ko nyuma y’ibyabaye umubano wabo ugomba gukomeza.
Mu cyumweru cyakurikiyeho, Gen. Dieugentil Nzambe yasabye imitwe y’Ingabo za FARDC guhagarika ibitero kuri FDLR, ndetse no “kuzahura umubano n’imitwe y’ingabo zose z’inshuti.”
Kuri ubu umubano hagati ya FDLR na Leta ya RDC wongeye kuba nta makemwa, n’ubwo Kinshasa imaze igihe isabwa n’amahanga kureka imikoranire ifitanye n’uriya mutwe ugizwe n’abiganjemo Abajenosideri.


