Umusaza Ruyave yavuye i Butare agera Uganda n’amaguru, avanayo ishati nziza Sous Chef arayimwambura -Video

Sangiza iyi nkuru

RUYAVE Isaie avuga ko mu mwaka 1948-1950, yari atuye i Butare mu mugi, avuga ko icyarabu, ariho hari amazu meza mu gice cya Butare. Isoko rya Butare ntiryari risakaye, abarabu bonyine nibo bacanaga amatara ya Koremani, naho ngo Abahinde bo bacanaga amatadowa byumvikane ko nta mashanyarazi yari ahari.

Isura ya Butare hagati y’umwaka wa 1948 na 1950. Umujyi wa Butare niwo wari icyicaro cy’ubwami bw’u Rwanda ku ngoma z’abami ba nyuma bayoboye u Rwanda.

Kuri ubu Butare yabaye Huye , ni umwe mu mujyi itanu yunganira umujyi wa Kigali. Nkumujyi wabanjemo ubutegetsi uburezi bwaho nabwo bwabimburiye ahandi hose gutangira. Byinshi kuri uyu mugi mu myaka yo hambere twabiganirijwe na Ruyave Isai Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 90.

Ubucuruzi bwakorerwaga mu mugi wa Butare , bwari ubucuruzi bw’imyenda, umunyu na Kawa. Akenshi umunyu abaturage bifite barawuranguraga bakawugurisha mu baturanyi , abandi bawugurana imyaka . Usibye i Butare mu barabu nta handi wari kubona inzu y’ubucuruzi mu mwaka 1948.

Ikiganiro kirambuye kiri kuri Bwiza TV

Mu bijyanye n’imyidagaduro, Astrida ngo niyo kipe yonyine yabaga mu mugi wa Butare, yakinaga umupira udasanzwe w’amaguru , Amagaju yo mu Bufundu ( Nyamagabe) ntiyari azwi cyane muri Butare iteye imbere. Mu mwaka 1948 yarebye umupira wa Astrida yaje guhinduka Mukura VS ikina na Amagaju, ni umupira kandi Ruyave avugako warebwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa. Mu bakinnyi yemezako bashimishije muri icyo gihe harimo uwitwaga Evode na Almas bombi bakiniraga ikipe ya Astrida.

Amagaju nayo yari ikipe ikomeye muri iki gihe, gusa Abanyabutare bose bafanaga ikipe ya Astrida.

Ku ruhande rw’ibivugwa kuri Save, ko abantu bi Save bumva nabi, yavuze ko nawe atazi inkomoko yabyo, gusa yavuze ko mu gihe Gregoire Kayibanda yari Perezida yasuye Save, nyuma ikidara kiguye abantu bose biyamira bavuga bati ni ba baturage b’i Save bahiritse ikidara kuri Perezida.

Mu mashuri yageze mu mugi wa Butare mbere, harimo Indatwa n’ishuri nderabarezi FEAP. Mu mubano w’ibindi bihugu, uyu musaza avuga ko umwami Rudahigwa yahuriraga n’umwami w’u Burundi muri Hoteli Foko (Hotel Faucon). Iki gihe ngo nta muntu wabaga yemerewe guca mu nzira yo kuri iyi hoteli.

Mu bikorwaremezo, Butare nta muhanda n’umwe wa Kaburimbo wahabonekaga, kuko n’umuhanda Butare -Kigali wari igitaka.

Umusaza Ruyave yivugira ko yavuye i Butare agera Uganda n’amaguru. Mu rugendo rutari rworoshye rwamutwaye amezi agera kuri atatu. Ageze Uganda, avuga ko yavanyeyo inkweto n’ishati nziza cyane, igitangaje ni uko ishati yazanye yageze mu Rwanda Su Shefu(Sous Chef) amutumaho arayimwambura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *