Urukiko rukuru mu gihugu cy’Ubutaliyani rwatangaje ko kwikinisha mu ruhame nta cyaha kirimo mu gihe ubikora abikorera ahantu hatari abana bari munsi y’imyaka 18 (mineurs).
Uru rukiko rwatangaje ibi mu gihe hari umusaza wari wafashwe w’imyaka 69 y’amavuko yikinisha muri gari ya moshi (train), ubwo yari kumwe n’abanyeshuli bo muri kaminuza ari nabo bari batangariye uwo musaza wari waryohewe n’ibyo yikoreraga.
Uyu musaza akaba yarizweho birangira urukiko rumurengeye ndetse ruvuga ko ibyo yakoze ari uburengenzira bwe bwo kwishimisha, ko byari kuba icyaha iyo haza kuba harimo umwana, nk’uko bitangazwa na CNN.
Uyu musaza utaratangajwe amazina, yakoze ibyo muri 2015, afungwa amezi 3 ariko ubutabera buramurengenura.
Uru rukiko rwo mu Butaliyani rukaba bwarashyizeho imyaka 3 y’igifungo, kizajya gihanishwa umuntu wese uzajya ugaragara yikinisha ari kumwe n’abana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


