Nyuma y’aho Papa Francis avugiye ko Donald Trump Atari umukirisitu, uyu nawe yamwikomye arangije yerura avuga ko Papa Francis ari umushizi w’isoni.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru Papa Francis yahamije ko akurikije ivangura Donald Trump bigaragara ko Atari umukirisitu. Ibi yabivuze nyuma y’uruzinduko amazemo iminsi mu gihugu cya Mexico.

Aya magambo ya Papa Francis yahise aba gashozantambara y’amagambo hagati ye na Trump.
Iyo ntambara y’amagambo yatangiye ubwo papa yatangaga igitekerezo ku magambo yari avuzwe na Trump ku mpunzi.
Papa Francis yagize icyo avuga ku magambo yari yatangajwe na Trump Avuga ko azubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexico,agira ati:“Umuntu utekereza ku kubaka inkuta gusa aho zaba ziri hose,ntatekereze kubaka ibiraro ntabwo aba ari umukiristu “
Ubwo yabazaga Abanyamerika bo ku mu idini rya Gaturika niba bashobora gutora umuntu ufite ibitekerezo nk’ibya Trump,Francis yagize ati : “Ntabwo ngiye kubyivangamo ,icyo mvuga ni uko uriya mugabo atari umukiristu niba yaravuze ariya magambo.Tugomba kureba niba yarabivuze muri buriya buryo narangiza ngaha buri wese akagira icyo avuga”.
Donald Trump yanze kuripfana n’umujinya mwinshi yashubije ku gitekerezo cya Francis. Uyu mugabo yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku gitekerezo cyatanzwe na Papa Francis.
Trump yahamije ko ari umukiristu ndetse anavuga ko abyishimiye .

Ati ” Vatican iramutse itewe n’umutwe w’iterabwoba ISIS,cyane ko buri wese awutinya.Nshobora kubabwira ko Papa yari kuba yarifurije ndetse akanasenga ngo Donald Trump azabe Perezida kuko nawe azi imbaraga mfite ”
“Leta ya Mexico ndetse n’abayobozi bayo bamvuzeho byinshi ndetse bampa na gasopo nyinshi kuri Papa kuko bashaka gukomeza guhangana na Leta zunze ubumwe za Amerika haba mu bucuruzi ndetse no ku mipaka ,kandi barabizi neza ko ndi umunyabwenge kubarusha.
Papa nawe rero yumvise uruhande rumwe gusa bituma atabona icyaha,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge,ndetse n’ingaruka z’ubukungu ndetse n’ibindi byemezo byagumye kuri Amerika.
Ntabwo abona uko abayobozi bo muri Mexico bari kuvuga nabi perezida Obama ndetse n’abayobozi bacu muri buri buryo bwo kutumvikana.Niyo mpamvu navuga ko Papa atareba kure”.
Trump yakomeje avuga ku buryo Papa yabajije ukwemera kwe,agira ati”Ku muntu w’umukiristu kandi w’umushumba,kubaza imyemerere y’umuntu ntabwo ari ubunyangamugayo.Ndi umukiristu kandi ndanabyishimiye kandi nkuko ndi kwiyamamariza kuba Perezida ntabwo nzigera nemera ko abakiristu bahohoterwa nkibyo mbona kuri Perezida uriho ubu .
Nta muyobozi wakabajije umuntu ukwemera kwe cyane cyane umuyobozi w’idini.bari gukoresha Papa nk’umucunguzi ariko isoni zizabakora kubwibyo bakoze cyane cyane ni babona abantu benshi babiguyemo cyangwa se bakabona abantu benshi binjiye mu gihugu batanafite uburyo bwo kubabuza.”
Trump we yarongeye asubiramo ko ashobora kubaka urukuta rugabanya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexico.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


